skol
fortebet

U Rwanda rwashyize umucyo ku byavugwaga ko rutazongera kwakira impunzi

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi.
Yavuze ko ari igihugu kizi icyo kuba impunzi aricyo ariyo mpamvu bidakwiriye ko abantu bumva nabi ijambo perezida Kagame yavuze ku wa Mbere.
Yavuze ko "Twubaha amasezerano mpuzamahanga kandi rwose twubaha uburenganzira bw’impunzi."
Mu kiganiro yagiranye na BBC West,Alain Mukuralinda yagize ati "u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi.Ndabizi ko n’uyu mugoroba nsabye raporo bambwira ko (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi.

Yavuze ko ari igihugu kizi icyo kuba impunzi aricyo ariyo mpamvu bidakwiriye ko abantu bumva nabi ijambo perezida Kagame yavuze ku wa Mbere.

Yavuze ko "Twubaha amasezerano mpuzamahanga kandi rwose twubaha uburenganzira bw’impunzi."

Mu kiganiro yagiranye na BBC West,Alain Mukuralinda yagize ati "u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi.Ndabizi ko n’uyu mugoroba nsabye raporo bambwira ko hari impunzi nyinshi zambutse umupaka ziza mu Rwanda.

U Rwanda rwubaha amasezerano mpuzamahanga,u Rwanda rwubaha uburenganzira bw’impunzi kandi nkuko nabivuze ngitangira,mu muco nyarwanda duhora twiteguye kwakira uwo ariwe wese ukeneye ubufasha.

Tuzakomeza kwakira impunzi ariko nanone tuzakomeza guha umukoro Umuryango mpuzamahanga na Leta ya Kongo.Biratangaje ko mu myaka 20 ishize tutarumva Guverinoma ya RDC ivuga ku baturage bayo bari hano mu gihe mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize Leta y’u Burundi yohereje itsinda ry’abayobozi bayo barimo n’abaminisitiri bazenguruka igihugu basura impunzi z’Abarundi bazishishikariza gutaha mu gihugu cyabo.

U Burundi bwarabikoze ariko RDC ntiyigeze inagerageza.Ibyo ntibivugwa ahubwo mu makuru hirirwa u Rwanda na M23."

Bwana Mukuralinda yakomeje avuga ko ibya M23 ari agace gato k’ikibazo ariko icy’izi mpunzi cyirengagijwe ndetse gishobora kuzamara indi myaka 10 cyangwa 20 kitarakemuka.

Yavuze ko "u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi ndetse rutazigera na rimwe rwirukana impunzi rufite ahubwo impunzi zizataha iwabo ku bushake igihe zizumva ko zifite umutekano.

Imirwano ikomeje koreka Uburasirazuba bwa DRC hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 na FARDC.

Igihugu cya RDC hamwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ibihugu byinshi by’Uburayi, bashinje u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23, gusa rurabihakana.

Imirwano yariyongereye kandi ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bahunze intambara mu bihugu bituranye, harimo n’u Rwanda.

Mu Gushyingo, Loni yavuze ko impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 72 bahungiye mu Rwanda.

Ku bijyanye n’impunzi z’Abanyekongo,Ku wa mbere,tariki ya 9 Mutarama 2023, Perezida Kagame yabwiye Sena, ati: "Hariho ubwoko bumwe bw’impunzi ntekereza ko tutazakomeza kwakira.

Ntitwakomeza gucumbikira impunzi, duhindukira tukaryozwa, impunzi zatewe n’ivangura rishingiye ku moko riri mu kindi gihugu ariko tugahindukira tukaba ahantu ho kujugunya abo bantu bari kuvutswa uburenganzira bwabo.

Iki si ikibazo cy’u Rwanda. Kandi tugiye gutuma buri wese amenya ko atari ikibazo cy’u Rwanda.

Dufite impunzi hano zimaze imyaka irenga 20,zo muri DRC. Nanze ko u Rwanda rukomeza kwikorera uyu mutwaro,rutukwa kandi rugahohoterwa buri munsi. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa