skol

U Rwanda rwasubije RDC yarushinje kohereza ingabo nyinshi ku butaka bwayo gufasha M23

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri maso ku buryo nta bikorwa bigamije guhungabanya umutekano bizagera ku butaka bwarwo, anamagana imvugo zikomeje gushinja igihugu kuba inyuma ya M23.

Makolo yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro bitegura Inama y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigira uruhare mu kugarura amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye [Loni].

Ni ibiganiro biri kubera mu Rwanda bihuje intumwa zo mu bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa ya Loni.

Mu Burasirazuba bwa Congo imirwano irakomeje ari nako leta ikomeza kumvisha abaturage ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23 ushinjwa kuba intandaro y’imirwano.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Itangazamakuru,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula ari kumwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, beretse abanyamakuru “amafoto y’indege zitagira abadereva [drone] bavuga ko yerekana neza ingabo z’u Rwanda zinjira mu karere ka Tongo kari muri teritware ya Rutshuru gufatanya na M23”.

Muyaya yakomeje avuga ko “hari ibyaha by’ubwicanyi byakozwe mu duce twa Ruzenze, Bishishe, Marangara, Tongo na Rutshuru” kandi ko ababikoze “bazabiryozwa”.

Ayo mafoto agaragaza abantu bari kugenda ku mirongo, ntagaragaza amasura yabo kuko afatiye kure, ndetse hari n’aho yerekana bamwe bateruye ikintu, ariko mu kuyasobanura Congo ivuga ko icyo bafite ari imbunda ya SPG-9.

Ikomeza ivuga ko bari mu muhanda uva Tongo werekeza Kalengera.

Iri tangazo risubiramo amagambo ya Muyaya agira ati: “Amadrone yacu yongeye gufata u Rwanda ku mugaragaro. Aya mafoto yerekana ingabo z’u Rwanda zongeye kwinjira gufata mu mugongo …. M23, ibi birerekana ko u Rwanda rufite uruhare rutaziguye mu ntambara zikomeje muri Kivu ya Ruguru”.

Rivuga kandi ko leta ya DR Congo yaregeye Itsinda ry’akarere (Mecanisme conjoint de Verification) kugira ngo wirebere ibyabaye hanyuma ufate umwanzuro.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ayo mafoto nta kintu gishya agaragaza ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe bya Guverinoma ya Congo byo kurangaza abantu no gushaka kwerekana ko ibitarakozwe hari abandi babiteye.

Ati “Ni ibintu bigamije kurangaza gusa, twarabibonye mbere inshuro nyinshi muri za raporo, ntabwo ari bishya. Ntabwo bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere muri RDC kandi ni uburyo bwabo bwo kongera gutorwa.”

“Twese turabizi, ni ibintu bakoresha mu gushaka kwigarurira abantu kugira ngo batita ku byo guverinoma yananiwe bityo bazongere gutorwa. Icyo tutazemera ni uko hari imvururu zirenga zikagera ku mupaka wacu.”

Makolo yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko imirwano irimbanyije hagati y’Ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe irimo FDLR aho bari kurwanya umutwe wa M23.

Yavuze ko igiteye impungenge ari uko aho iri kubera ari hafi y’umupaka w’ibihugu byombi. Kuri uyu wa Kabiri, imirwano yabereye mu bice bya Kishishe, Tongo na Bambo.

Yasobanuye ko Ingabo z’u Rwanda zashyize imbaraga ku mupaka ku buryo Abanyarwanda bakomeza gutekana.

Ati “Gusa ariko dutewe impungenge n’ibiri kuba muri RDC, aho Guverinoma itari gufasha gusa mu buryo bw’ibikoresho imitwe yitwaje intwaro ahubwo iri kuyikingira ikibaba mu rwego rwa politiki.”

“Iyo mitwe irimo na FDLR, umutwe wagize uruhare muri Jenoside, ni ibintu bibangamiye umutekano w’abaturage muri RDC ndetse biteye impungenge ku mutekano wacu mu Rwanda kandi ni ibintu birenga ku byemejwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda bigamije amahoro, Guverinoma ya Congo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa.”

Makolo yavuze ko kuba Congo yarananiwe gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Luanda na Nairobi aribyo byatumye umwuka mubi wongera gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa