skol
fortebet

U Rwanda rwatangiye imyiteguro y’Umunsi w’Intwari

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rufatanyije n’ abafatanya bikorwa barwo batangiye imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru w’ intwari.
umunsi witwari wizihizwa tariki ya Mbere Gashyantare buri mwaka. Nubwo hasigaye amezi abiri ngo iyi tariki I Kigali hatangiye imyiteguro yo gutegura uyu munsi mukuru.
Iyi myiteguro yatangijwe n’ inama itegura uyu munsi. Atangiza iyi nama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Nkusi Deo yavuze ko Abanyarwanda bazafata umwanya wo (...)

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rufatanyije n’ abafatanya bikorwa barwo batangiye imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru w’ intwari.

umunsi witwari wizihizwa tariki ya Mbere Gashyantare buri mwaka. Nubwo hasigaye amezi abiri ngo iyi tariki I Kigali hatangiye imyiteguro yo gutegura uyu munsi mukuru.

Iyi myiteguro yatangijwe n’ inama itegura uyu munsi. Atangiza iyi nama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Nkusi Deo yavuze ko Abanyarwanda bazafata umwanya wo kuzirikana kuri gahunda na Politiki zubatse Igihugu kandi banaganire ku mahitamo bafite mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, n’ibyatuma rukomeza gutera imbere.

Mu biganiro bagiriye mu matsinda, abafatanyabikorwa mu gutegura uwo munsi, bagarutse ku bikorwa bizibandwaho birimo “Urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari z’Igihugu, ruzaba ku wa 20/01/2017 i Kigali no mu Turere twose tw’Igihugu, igitaramo gisingiza Intwari z’igihugu kizabera kuri Sitade Amahoro ku wa 31 Mutarama 2017, ibiganiro bitandukanye bizatangwa, Umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera n’ibirori bizabera ku rwego rw’umudugudu ku wa 01 Gashyantare 2017.

Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ubu uzaba wizihizwa mu Rwanda ku nshuro ya 23; Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe n’abafatanyabikorwa barwo mu gutegura uyu munsi barashishikariza Abanyarwanda kuzitabira gahunda iteganyijwe izadufasha kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari z’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa