skol
fortebet

U Rwanda rwatanze 1 000 000 $ yo kurwanya iterabwoba muri Sahel

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat yamiye Leta y’ u Rwanda ku bw’ inkunga ya miliyoni y’ amadorali yatanze mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo zo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel zizatangira akazi hagati muri uyu mwaka.
Abicishije kuri Twitter, Moussa Faki yanditse yavuze ko iyi nkunga yatanzwe n’u Rwanda nyuma y’inama na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane. Inkunga ngo iri buhite itangwa nyuma yo kwemerwa.
Ati “Ni ukugaragaza rwose (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat yamiye Leta y’ u Rwanda ku bw’ inkunga ya miliyoni y’ amadorali yatanze mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo zo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel zizatangira akazi hagati muri uyu mwaka.

Abicishije kuri Twitter, Moussa Faki yanditse yavuze ko iyi nkunga yatanzwe n’u Rwanda nyuma y’inama na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane. Inkunga ngo iri buhite itangwa nyuma yo kwemerwa.

Ati “Ni ukugaragaza rwose ubufatanye n’ibihugu bya G5 Sahel mu rugamba rwabyo ku iterabwoba, turabishimye byimazeyo.”

Iyi nkunga izahabwa ubunyamabanga bwa G5Sahel bufite ikicaro i Nouakchott muri Mauritania.

G5 Sahel ni urwego rwashyizweho mu 2014 rugamije ubufatanye mu iterambere ariko cyane cyane mu by’umutekano muri Africa yo hagati.
Bugizwe n’ibihugu bitanu byo muri Sahel, Burkina Faso, Chad, Mali, Mauritania, na Niger. Sahel G5 ifite ingabo zihuzwa kugira ngo zirwanye iterabwoba n’abahezanguni bakora intambara (jihadists) muri aka gace bari mu mitwe nka AQIM, MUJWA, Al-Mourabitoun na Boko Haram.

Mu mpera z’ukwezi gushize mu nama yahuriyemo ibihugu bigera kuri 50 ku isi i Bruxelles yari igamije gukusanya inkunga ya G5 Sahel hakusanywa agera kuri miliyoni 414$.

G5 Sahel yari yatangaje mbere ko ingabo ifite zikeneye nibura miliyoni 500$ kugira ngo ihangane n’iyi mitwe y’iterabwoba n’ubuhezanguni.

Izi ngabo zizatangira akazi muri uyu mwaka zizaba zigera ku 5 000 zikazafatanya na Misiyo y’ingabo z’Ubufaransa iri muri Mali (Barkhane) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUSMA) ziriyo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wonyine wahise utanga miliyoni 123$ yo gufasha ziriya ngabo ziba zigizwe na batayo zirindwi zifite n’inshingano yo gukumira abimukira n’icuruzwa ryabo muri Sahel.

Ubunyamabanga bwa Sahel G5 bwakomeje no gusaba ibihugu bya Africa nabo gukomeza gutera inkunga izi ngabo.

Ntibimenyerewe cyane, u Rwanda akenshi rwumvikana mu kwakira inkunga n’inguzanyo, ku mbuga nkoranyambaga rwashimiwe narwo gutanga inkunga yarwo mu kurwanya iterabwoba muri Sahel, hari n’ababinenze bavuga ko u Rwanda ari igihugu kidakwiye gutanga inkunga kuko kigikeneye nacyo gufashwa.

Mu muhate wo kubaka ubumwe bwa Africa, u Rwanda ruri mu bihugu bimaze gutanga umusanzu wabyo uko bisabwa. Nk’umusanzu wemejwe ku misoro y’ibyinjira mu gihugu, kugeza muri Mutarama 2018 u Rwanda rwari rumaze gushyikiriza ubumwe wa Africa umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 762.

Src: Umuseke

Ibitekerezo

  • YESU yigeze kuvuga ngo “abakene muzabahorana”.Gutanga ni byiza,ndetse Yesu yavuze ko biruta guhabwa.Gusa ariya mafaranga ntacyo avuze kuli Terrorists.Nta muntu numwe watsinda biriya byihebe by’Abaslamu.Kuko bali “determined” yo kwica no gupfa.Iyo bishe umuntu,baravuga ngo “Allah Akbar” (bashimira imana).Iyo biturikije,bavuga ko baba bagiye mu ijuru.
    Uretse ko nandi madini yigisha ko iyo umuntu apfuye aba “yitabye imana”.Ibyihebe bizakurwaho gusa n’ubwami bw’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa