skol
Kigali

U Rwanda rwavuze ku banyamakuru barukomokamo bafunzwe mu nama ya #CHOGM2022

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, uyu munsi yaganiriye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, ingingo itoroshye kandi itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi, by’umwihariko no ku Rwanda, aho iyi nama irimo kubera.

Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ariko hari n’ibindi, nk’u Rwanda biri inyuma ku bipimo mpuzamahanga.

Urutonde rw’uyu mwaka rwa World Press Freedom index, bamwe bagiye bagarukaho muri iyi nama, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 136 mu bihugu 180, umwanya w’inyuma y’ibindi bihugu byose mu karere.

Dionne Jackson Miller umunyamakuru w’inararibonye muri Jamaica, yabwiye BBC ko ubu bwisanzure baganiragaho ari ingenzi mu iterambere, ariko ko bugifite imbogamizi.

Ati: “Biroroshye kuri za guverinoma kuvuga, nk’uko binoroheye Commonwealth kwivugira, kandi ntekereza ko za leta nyinshi zemera ingingo y’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko iyo urebye ibyo bakora mu by’ukuri ntabwo ari byo usanga bavuga.

“Kandi simbona rwose ko twavuga ibijyanye n’imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gihe hari ikibazo ku mutekano w’abanyamakuru.”

Ku Rwanda, raporo za leta zo zerekana ko ibipimo by’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru biri hejuru.

Raporo y’ubushakashatsi yasohotse umwaka ushize wa 2021 y’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) ivuga ko ibi bipimo biri hejuru ya 90%.

Usta Kaitesi umukuru w’iki kigo muri iyi nama yakomoje ku banyamakuru bafunze.

Yagize ati: “Twinjiye muri uyu muryango wa Commonwealth kuko twemeye amahame yawo, arimo n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo turimo kuvuga.

“Kuba hari abanyamakuru bafunze, abanyamakuru kimwe n’abandi bantu, nabo bakora ibyaha, byaba ari bibi rwose gufunga abanyamakuru kubera gukora umwuga wabo, ariko nanone umunyamakuru uzakora icyaha…azagikurikiranwaho.”

Marie Immaculée Ingabire wo muri sosiyete civile y’u Rwanda yabwiye BBC uko abona abanyamakuru mu Rwanda bakwiye gukoresha ubwisanzure itegeko ribaha.

Ati: “Burya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ikintu kinini cyane.

“Icya mbere ibyo bitekerezo utanga ni ibimeze gute? Birimo ukuri? Birimo ibimenyetso bifatika? Nonese umunyamakuru…azarenge itegeko bamwihorere kuko ari umunyamakuru?”

Abandi bitabiriye iyo nama ariko bashimangira ko ubu burenganzira ari amahame ntakuka akwiye kubahirizwa n’ibihugu bigize commonwealth.

Bavuga ko utavuga guteza imbere ubukungu mu gihe abantu muri rusange n’itangazamakuru by’umwihariko batisanzuye, bemeza ko ubwisanzure ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sena y’u Rwanda yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma...

Inyeko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashyize hanze Ubutumwa bw’ishimwe...
28 June 2022 1

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore...

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa...
27 June 2022 0

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye #CHOGM2022 n’inzego z’umutekano zatumye...

Perezida Paul Kagame yashimye abitabiriye inama ya CHOGM baturutse hirya no...
26 June 2022 0

"U Rwanda nta somo rukeneye ry’indangagaciro"-Perezida Kagame

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta...
26 June 2022 0

Perezida Kagame yahishuye impamvu yatumiye Emir wa Qatar mu nama ya CHOGM...

Perezida Paul Kagame yashimiye Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya...
25 June 2022 1

Perezida Kagame yahawe umwanya ukomeye muri CHOGM

Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM2022, Perezida Paul Kagame ni...
24 June 2022 0