U Rwanda rwavuze ku mwanzuro wakumiriye kohereza abimukira mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda yatangaje ko “Nubwo uyu ari umwanzuro w’inkiko zo mu Bwongereza, dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye kuburyo cyakwakira abasaba ubuhungiro n’impunzi.”
Yongeraho ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.
“Tugira uruhare rufatika mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.
“Nka sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda.
“Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi”.
Penny Mordaunt wo muri leta y’u Bwongereza akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko yavuze ko “ari icyemezo kivanze” kuko ngo abacamanza “banemeje ko u Rwanda ari igihugu (cyo kuboherezamo) gitekanye.”
Yagize ati: “Twubaha umwanzuro w’urukiko kandi ndibaza ko hari itangazo riza gusohoka uyu munsi rivuye mu biro bya minisitiri w’ubutegetsi”.
Leta y’Ubwongereza yumvikanye n’iy’u Rwanda ku kohereza abimukira binjira muri gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe ahanini guca intege abandi babigerageza.
Uyu mugambi wanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi, abatavugarumwe n’ubutegetsi ku mpande zombi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *