skol
fortebet

U Rwanda rwiteguye gutega amatwi Trump wahize gushaka aho yerekeza abimukira bo muri Amerika

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yemeje ko yiteguye kuganira n’abarimo Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri gahunda yo kuba rwakwakira abimukira.

Sponsored Ad

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi.

U Rwanda mu minsi ishize rwari rwarasinyanye na Leta y’u Bwongereza amasezerano yerekeye kwakira abimukira bo muri kiriya gihugu, gusa iyi gahunda iza guhagarara ubwo ishyaka ry’Abakozi ryatangiraga kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko n’ubwo amasezerano n’u Bwongereza ntacyo yigeze ageraho, u Rwanda rucyiteguye gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo ikibazo cy’abimukira gihangayikishije Isi.

Yagize ati: "Mu gihe haboneka ikindi gihugu cyakwifuza ko tubiganiraho, twiteguye kuganira mu rwego rwo kureba uko byagerwaho."

Mu bihugu umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yahaye rugari harimo n’ibyo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitekereza kuba byakohereza abimukira bari ku butaka bwabyo ahandi.

Ibi birimo nk’u Budage muri Nzeri uyu mwaka bwatekereje kuba bwakohereza abimukira bari ku butaka bwabwo mu Rwanda. U Butaliyani bwo butekereza kuba bwabohereza muri Albania ndetse ibihugu byombi byaganiriye kuri iyi ngingo.

Mu kwezi gushize bwo umwe mu bantu ba hafi ya Donald Trump yatangaje ko uyu mugabo watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’itsinda rye batekereza ku "kohereza abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu ku buryo bataguma ku butaka bwa Amerika."

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu Trump n’abantu be batarasaba u Rwanda kuganira kuri iyi gahunda, ariko ko rwiteguye kubatega amatwi.

Yagize ati: "Twiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo ikibazo cy’abimukira, nibiba ngombwa ko mu minsi, amezi cyangwa imyaka iri imbere, tugomba kwinjira mu bufatanye n’ikindi gihugu. Rero turatekereza ku bisabwa byose, harimo n’ibikorwa remezo".

Kuva Trump yatangira kwiyamamaza, yakunze kumvikana anenga ubuyobozi bwa Joe Biden azasimbura ku butegetsi ko bwananiwe kurinda imbibi z’igihugu, abantu benshi biganjemo abanyabyaha bakacyinjiramo. Yavuze ko azakora ibishoboka byose akabirukana.

Kuva hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2024, bivugwa ko nibura abantu barenga miliyoni 10 bakiriwe muri Amerika mu buryo budasobanutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa