skol
fortebet

U Rwanda rwiyemeje kwishyurira ibintu bine abubaka inzu ndende zo guturamo

Yanditswe: Friday 12, May 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi, imihanda na fiber optic (imiyoboro ya interineti), abubaka amacumbi maremare yo guturamo azwi nka appartement.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ ibikorwaremezo James Musoni kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.
Minisitiri Musoni avuga ko uwo musanzu wa Leta mu kubaka apartments uhwanye na 30% by’ibisabwa ngo apartment yubakwe, hanyuma andi 70% akaba ari yo uwubaka yishakira.
Leta, mu ijwi rya Minisitiri Musoni, ivuga ko izi (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi, imihanda na fiber optic (imiyoboro ya interineti), abubaka amacumbi maremare yo guturamo azwi nka appartement.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ ibikorwaremezo James Musoni kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.

Minisitiri Musoni avuga ko uwo musanzu wa Leta mu kubaka apartments uhwanye na 30% by’ibisabwa ngo apartment yubakwe, hanyuma andi 70% akaba ari yo uwubaka yishakira.

Leta, mu ijwi rya Minisitiri Musoni, ivuga ko izi ngamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu gihe ubuso bw’igihugu bwo butaguka.

Ku rundi ruhande Leta ihamagarira abubaka kutajya mu mahanga kuguraho ibikoresho bihenze, ahubwo bakitabira kugura ibyakorewe mu Rwanda.

Kuba ufite ubutaka wese ashaka kwiyubakira ndetse amazu yubakwa n’abikorera akaba ahenze cyane, ni kimwe mu bibazo MININFRA ivuga ko bihangayikishije.

Nk’ uko byatangajwe na Izuba rirashe dukesha iyi nkuru Minisitiri Musoni yavuze ko ibi biterwa n’uko usanga abantu bashaka kubaka aya mazu aciriritse, bakigorwa n’inyungu ku nguzanyo baka mu mabanki.

Agira ati “Kugira ngo wake amafaranga ku nyungu ya 18% muri banki twasanze bihenze, ubu leta igiye gushyiraho ikigega mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, kizaba kiri hagati y’amadorali miliyoni 200 na 250, dufite intego ko inyungu yagabanuka cyane bikagera ku buryo bworoshye.”

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko izi gahunda zose nizishyirwa hamwe, bizagabanya ikibazo cy’amacumbi ahenze, ndetse binagabanye n’ikibazo cyo kwangiza ubutaka.

Ibitekerezo

  • Ok, ingamba zifatwa ni nziza, ariko rero hakwiye ingamba zikomeye ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage pe. None se nikidafatirwa ingamba murabona ikibazo kitazarenga ubushobozi bw’igihugu. Rwose mu ghe leta itaratora itegeko ry’umubare w’abana buri muryango ugomba kubyara, abaturage dufate iya mbere iki kibazo cyo kubyara abana benshi tucyiteho. Murakoze

    kandi wabona uri gushaka ko habyarwa bake kandi waravutse uri uwa 8 kuki uticuza kuba waravutse?

    Ntabwo Leta ishinzwe kubuza abantu kubyara, ku buryo yashyiraho itegeko ry’umubare w’abana bagomba kuvuka mu muryango. Icyo Leta ishinzwe ni ukugiira abantu inama ikabasaba kubyara abo bashoboye kurera. Itegeko ryo guhagarika kubyara rinyuranyije n’ugushaka kw’Imana, ndetse rishobora no gukururira igihugu umuvumo.

    Ubu ibihugu byinshi mu burayi byari byarafashe umuco wo kutabyara birimo gushishikariza abaturage kubyara, ku buryo bisigaye bitanga n’agahimbazamusyi ku muryango wungutse undi mwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa