skol
fortebet

Ubufaransa bwirengagije makuru avugwa kuri RDC bwamagana u Rwanda kubera M23

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Bufaransa yasabye ihagarara ry’icyo yise "ubufasha bwa gisirikare u Rwanda rukomeje guha umutwe wa M23", inamagana urugomo imitwe itandukanye ikomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

U Bufaransa bwongeye gushyira u Rwanda mu majwi binyuze mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga.

Iri tangazo ryo ku wa Kabiri rivuga ko "u Bufaransa buhangayikishijwe n’amakuru yemeza ko M23 ikomeje kugenzura uduce two mu burasirazuba bwa RDC, ubufasha bwa gisirikare u Rwanda rukomeje guha uyu mutwe witwaje intwaro ndetse no kuba abasirikare b’u Rwanda bari ku butaka bwa Congo. Ubu bufasha twamagana bugomba guhagarara."

Ku Cyumweru gishize ni bwo impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasohoye raporo ishinja Ingabo z’u Rwanda kuba zikomeje guha ubufasha M23.

Ni raporo by’umwihariko ishyira mu majwi bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda ibashinja kuba ku ruhembe rw’ubufasha bivugwa ko buhabwa uriya mutwe.

U Bufaransa bwavuze ko umuhate w’abayobozi batandukanye mu karere ugomba kwifashishwa mu kwihutisha gahunda y’uko M23 iva mu duce twose yigaruriye, guhuriza hamwe abarwanyi b’uyu mutwe ndetse no gushishikariza indi mitwe gahunda yo kurambika hasi intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

U Bufaransa kandi bwashimangiye ko bushobora gufatira ibihano "abatambamira amahoro."

Usibye M23, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yamaganye "urugomo rukorwa n’imitwe itandukanye ivugwa muri raporo y’impuguke za Loni."

Ni imitwe irimo ADF, Mai Mai cyo kimwe na FDLR raporo ivuga ko ifitanye ubucuti n’abasirikare bakuru batandukanye bo mu ngabo za Congo.

Ku bw’u Bufaransa, "ibihano byerekeye biriya bikorwa ntibishobora kwirengagizwa", mbere yo gusaba Igisirikare cya Congo "guhagarika imikoranire na FDLR."

U Bufaransa bwiyongereye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gusaba Kinshasa kureka gufasha FDLR ndetse no kwihanangiriza u Rwanda zishinja gufasha M23.

Ibitekerezo

  • The cause of insecurity in Eastern DRC comes from Whites(America and Europe) who don’t put pressure on UN Solidiers to fight combined forces of FDLR ,Mai Mai, codeco etc.who have an aim of destabilizing Rwanda. I don’t see why Rwanda is being Condemned. Rwanda always show the world the danger that FDLR (Interahamwe) cause the Great lakes region .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa