skol
fortebet

Ubukwe ndetse n’ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali byahagaze, isaha yo ni saa moya

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 21 Kamena 2021,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yafatiwemo ingamba zikarishye zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 aho nta muntu wemerewe kuva mu karere ajya mu kandi cyangwa se ngo ave mu mujyi wa Kigali ajye mu ntara.

Sponsored Ad

Muri iyi nama idasanzwe yateranye nyuma y’iminsi 9 gusa habaye indi nshya yafatiwemo ingamba zikarishye zigomba gutangira kubahirizwa kuwa 23/6/2021, cyane ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje gutumbagira.

Ingamba nshya zo gukumira Covid-19 mu Rwanda zafashwe:

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ntizemewe ndetse n’ingendo hagati y’uturere two hanze ya Kigali ntizemewe uretse ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Ingendo zose mu gihugu zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byose byemewe bikazajya bifunga isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.

Imihango yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi n’irikorerwa mu nsengero byasubitswe.

Utubari turakomeza gufunga.

Aya mabwiriza azavugururwa nyuma y’ibyumweru 2.

Abanyarwanda bose baributswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba neza intoki.



Ibitekerezo

  • mbegawe nyagasani tubabari icyorozo gikiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa