Politiki
UK: Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko kohereza abimukira mu mahanga binyuranyije n’amategeko
Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

Urukiko rw’Ubujurire i Londres mu Bwongereza uyu munsi rwategetse ko umugambi wa leta wo kohereza abimukira n’abasaba ubuhingiro mu Rwanda utemewe n’amategeko.
Uyu mwanzuro ukuyeho uw’urukiko rukuru rwaho wo mu Ukuboza(12) rwari rwanzuye ko uwo mugambi ukurikije amategeko.
Abacamanza batatu b’urukiko rw’ubujurire bavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko kugeza habaye impinduka mu bijyanye n’abimukira mu Rwanda.
Uyu mwanzuro uvuze ko leta y’Ubwongereza itsinzwe, ariko wafashwe abacamanza bose bagize inteko batawemeranyaho kuko umwe muri bo yemeranyije n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru ko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyo koherezamo abo bantu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *