Uko imitwe ya politiki izasaranganya imyanya mu nteko nyuma y’amatora
Yanditswe: Friday 19, Jul 2024

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’abadepite yo ku ya 14-16 Nyakanga by’agateganyo, Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yanagaragaje uburyo imyanya yo mu mutwe w’abadepite, w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, izasaranganwa .
Hari imyanya 80 mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, 27 muri yo igenewe amatsinda atatu yihariye, imyanya 24 ku bagore, ibiri ku rubyiruko, n’indi ku bafite ubumuga.
Abadepite 53 basigaye batorwa binyuze mu gutora mu buryo butaziguye, abakandida bo mu mashyaka ya politiki ndetse n’abigenga bahatanira iyo myanya.
Kugira ngo ishyaka rya politiki cyangwa umukandida wigenga babone umwanya mu Nteko, Itegeko Nshinga ribasaba kugira nibura amajwi 5 ku ijana.
Nk’uko ibisubizo by’agateganyo bibigaragaza, ihuriro rya FPR-Inkotanyi ryabonye amajwi 68.83 ku ijana by’amajwi 8,901.453 yatanzwe mu matora y’abadepite aherutse gusozwa.
Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryabonye 8.66 ku ijana, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD) ryabonye 8,62%. PDI yabonye 4,61 ku ijana; Green Party, 4.56 ku ijana; na PS-Imberakuri, 4.51 ku ijana. NEC ivuga ko ibisubizo bya PDI, Green Party na PS-Imberakuri byegeranijwe kugeza kuri atanu ku ijana.
Umukandida wigenga Janvier Nsengimana yabonye amajwi 0.21 ku ijana. Yananiwe kugeza kuri 5% asabwa, kugirango abone umwanya mu nteko.
Hamwe n’ibice birenga 68 kw’ijana, ihuriro rya FPR, ririmo PPC, PSR, PDC, PSP na UDPR, rizabona imyanya 37 mu gihe PL na PSD bizahabwa imyanya itanu.
Green Party, PDI, na PS-Imberakuri bazabona imyanya ibiri, ibiri.
Mu nteko ishinga amategeko iheruka, Green Party na PS-Imberakuri bari bafite imyanya ibiri, buri umwe mu gihe PDI yari mu ihuriro rya FPR, yari ifite umwanya umwe.
Biteganijwe ko NEC izashyira ahagaragara ibya nyuma byavuye mu matora y’abadepite bitarenze ku itariki ya 27 Nyakanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *