skol
fortebet

Ukutumvikana hagati ya Me Evode na Mgr Nzakamwita ku bibazo byo mu ngo

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode yagaragaje kutumvikana na Musenyeri wa Doyosezi Gatulika ya Byumba Nzakamwita Servilien watanze igitekerezo cy’uko hakwitabwaho umutekano wo mu ngo.
Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo ashima ko mu Rwanda hari umutekano ariko hirya no hino hacyumvika ibibazo mu ngo kuko hari izikivugwamo amakimbirane n’ibindi bibazo.
Yagize ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode yagaragaje kutumvikana na Musenyeri wa Doyosezi Gatulika ya Byumba Nzakamwita Servilien watanze igitekerezo cy’uko hakwitabwaho umutekano wo mu ngo.

Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo ashima ko mu Rwanda hari umutekano ariko hirya no hino hacyumvika ibibazo mu ngo kuko hari izikivugwamo amakimbirane n’ibindi bibazo.

Yagize ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

Yagarutse ku ngaruka zirimo abana bo mu muhanda, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera, ababyeyi bagenda bihekura, abicana ubwabo, abana bica ababyeyi, ‘hari n’amahano yandi ntavuze agenda yiyongera mu ngo no mu rubyiruko, asaba ko umuryango wakegerwa kurushaho’.

Yagize at “Dukwiye kumanura ibirindiro mu ngo kandi abazigize nibo bagira uruhare muri ibi.”

Aha byatumye Minisitiri Evode asaba ijambo maze abaza Musenyeri uko azi ibyo mu ngo nyamara we ntarwo agira, ndetse anungamo ko we nta n’umuti cyangwa igisubizo yatanze kuri iki kibazo.

Nyamara Perezida wa Sena, Makuza Bernard yusubije Evode ko ibyo Musenyeri yavuze ari ikibazo kireba umuryango Nyarwanda, kandi gikwiye kwitabwaho ku bufatanye bw’inzego zinyuranye.

Yagize ati “Mu gihe dushyize urubyiruko imbere, mu gihe dushyize abana imbere, dukomeze no kwita ku burere duhereye ku muryango.”

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa