skol
fortebet

Umubonano w’intumwa z’u Burundi na Perezida Kagame usobanuye iki?

Yanditswe: Wednesday 12, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uruzinduko rw’intumwa z’u Burundi mu Rwanda ndetse hari kuganirwa ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi kandi amaherezo ibibazo bihari bizashyira bigakemuka.
Mu kiganiro Bwana Mukuralinda yagiranye na BBC,yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira na bagenzi be bari boherejwe na Perezida w’u (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uruzinduko rw’intumwa z’u Burundi mu Rwanda ndetse hari kuganirwa ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi kandi amaherezo ibibazo bihari bizashyira bigakemuka.

Mu kiganiro Bwana Mukuralinda yagiranye na BBC,yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira na bagenzi be bari boherejwe na Perezida w’u Burundi,Ndayishimiye Evariste.

Umukuru w’Igihugu,Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri Amb. Ezéchiel Nibigira n’itsinda yari ayoboye kuwa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022.

Abajijwe icyo ubutumwa bw’u Burundi busobanuye kuri leta y’u Rwanda,Mukuralinda yagize ati "Bivuze ko icyo abanyarwanda n’Abarundi babaniye kuva kera kiremereye kurusha ikibazo cyose cyaza.Kuba haba harabayeho kuvuga nabi cyangwa gucikwa ntibibuza ko iyo igihe kigeze abantu baganira bakavugana.

Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza uruzinduko rwa ziriya ntumwa z’u Burundi aho yavuze ko niyo haba harabaye akabazo cyangwa agatotsi nta zibana zidakomanya amahembe ahubwo icy’ingenzi ari uko imiyoboro yose ifunguye abantu bashobora kuganira bagakemura ikibazo.

Abajijwe icyo abayobozi baganiriye,Mukuralinda yagize ati "Hari igihe aba atari ngombwa ko bivugwa hanze ibyo baganiriye ariko muri rusange ni k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi n’ukuntu wakomeza gushimangirwa."

Ku kuba hafungurwa imipaka vuba,yagize ati " Njyewe navuga ko biri mu rugendo kandi ntekereza ko nubwo muvuga ngo imipaka irafunze ntabwo bibuza abantu kwambuka.Rimwe na rimwe tubona n’abayobozi baganiriye,bamwe bambutse bajya hakurya abandi baza hakuno.

Nubwo abantu bavuga ngo umupaka urafunze ntabwo ari ukuvuga ngo uradanangiye hari abasirikare n’abapolisi babuza abantu kwambuka.Ntabwo ari uko bimeze

U Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015 hanyuma u Rwanda rugashinja u Burundi kuba bucumbikiye abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Mukuralinda yabwiye BBC ko ibyo bibazo biri kuganirwaho.Ati "Ibyo bibazo icy’ingenzi nuko biganirwaho.Ntabwo ari ibanga bamwe barabivuze abandi bavuga icyo bumva banenga cyangwa se basaba abandi ko bahindura.Ngira ngo rero ubwo ibintu binazwi biri ku karubanda biganirwaho wenda hari n’ibindi tutanazi biganirwaho kuko si ngombwa ko ibintu byose bijya hanze,icy’ingenzi nuko uburyo buhari bwo kubivuganaho kandi ntekereza ko bizashira bigakemuka.

Kuva muri 2015,Umubano w’u Rwanda wajemo agatotsi biturutse ku kugerageza guhirika ubutegetsi kwabaye icyo gihe u Burundi bugashinja u Rwanda guha icumbi ababigerageje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa