Umuganda: MINAFET yubahirije ubusabe bw’ abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018
Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018 iri kumwe n’ abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafatanyije n’ abaturage bo mu karere ka Kamonyi mu muganda wo gutera ibiti no gutunganya amatarasi y’ indinganire.
Minisitiri Dr Richard Sezibera yavuze ko ibihugu bituranye n’ u Rwanda kimwe n’ ibyakure bifitanye umubano narwo byifuza gufatanya n’ u Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo n’ umuganda rusange.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAFET amb. Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda bafatanyije gutera igiti
By’ umwihariko yavuze ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bamaze iminsi bifuza gukorana umuganda n’ Abanyarwanda ari nayo mpamvu bamwe muribo bafatanyije n’ abaturage b’ akarere ka Kamonyi mu gikorwa cy’ umuganda wo guca amatarasi no gutera ibiti wabereye ku misozi y’ umurenge wa Gacurabwenge.
Minisitiri Sezibera atera igiti muri Kamonyi
Yagize ati “Ibihugu byinshi biba bibyishimiye byifuza no kumenya uko bikorwa. Abadipolomate bamaze iminsi babisaba, bifuza ko twakorana(umuganda) bikaba byabanejeje uyu munsi”
Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana na Amb. wa Hollande mu Rwanda bishimiye gufatanya n’ abaturage mu muganda
Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase atera igiti muri Kamonyi
Uyu muganda wakorewe no bindi bice by’ igihugu.
Mu karere ka Gakenke Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mataba, mu Ntara y’Amajyaruguru mu gikorwa cy’ Umuganda usoza ukwezi ahatewe ibiti binyuranye birimo ibivangwa n’imyaka no gucukura imiringoti.
Mukabalisa (wambaye umupira w’ umweru) , Guverineri JMV Gatabazi(wambaye ishati y’ ubururu) na Minisitiri Evode Uwizeyimana (wambaye ikoboyi) bateye ibiti mu karere ka Gakenke
Mukabalisa yakanguriye abaturage kuboneza urubyaro no kurya indyo yuzuye abasabwa kwirinda ruswa n’ ibiyobyabwenge.
Abaturage bo mu Gakenke baganiriye n’ itangazamakuru bavuze ko bashimishijwe no kubona abadepite bamanuka imisozi bagafatanya nabo gutera ibiti.
Ibi bihuye n’ ibyo Perezida Kagame aherutse kubwira abadepite aho yababwiye ko nk’ uko bashoboye kubegera babasaba amajwi bazajya basubirayo bakaganira nabo.
Fazil Halerimana yafatanyije n’ ab’ i Karongi mu muganda
Itsinda ry’Abadepite riyobowe na V/Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon Sheikh Mussa Fazil Harerimana ryifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, ahakorewe umuganda wo gusiza ikibanza no gushyira ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa umudugudu uzatuzwamo abasenyewe n’ Ibiza bo mu murenge wa Rwankuba.
Perezida wa Sena Bernard Makuza yafatanyije n’ abaturage ba Nyaruguru gutunganya umuhanda wangijwe n’ inkangu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *