skol
fortebet

Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 twashyizwe muri GUMA MU RUGO

Yanditswe: Wednesday 14, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021,yatangaje ko kuva tariki 17/07/2021 kugeza 26/07/2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, hashyizwe muri Guma mu Rugobitewe n’ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera bikabije.

Sponsored Ad

Ibi bivuze ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zibujijwe.Ibiro by’Inzego za Leta n’iby’abikorera birafunze ndetse abemerewe kugenda n’abafite impamvu z’ubuzima no kujya guhaha.

Abaturage bose basabwe kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zituma bahura.

Uretse iyi myanzuro yafashwe mu rwego rwo Kwirinda Covid-19,hashyizweho Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Iyi Minisiteri nshya izibanda kukwimakaze ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

Ibyemezo byafashwe mu nama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Nyakanga 2021:

Hashingiwe ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka na virusi igenda yihinduranya, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) guhera ku itariki ya 17 Nyakanga 2021.

Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

o.Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro guhera ku itariki ya 17 Nyakanga 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 10 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

a. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe. Icyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Ibiro by’Inzego za Leta n’iby’abikorera (public and private offices) birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) harimo n’amasoko birafunze, keretse abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

f. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga - Kanama 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

i. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

j. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu Gihugu

l. Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

m.Ingendo hagati y’Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima n’izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

n.Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

o. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hosebirabujijwe.

p. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

q. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

r. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

s. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

v. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

w. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa