skol
fortebet

Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gushyira muri VUP abazunguzayi

Yanditswe: Saturday 06, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo gufasha abazunguzayi kugira ngo bajye bagerwaho na serivisi zinyuranye zo muri gahunda ya VUP mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro Umujyi wa Kigali uheruka kugirana n’itangazamakuru, watangaje ko ugiye gufasha abazunguzayi kujya bagerwaho na zimwe muri izi serivisi zitangwa cyane ko batagerwagaho nazo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko abazunguzayi batagerwagaho n’izi gahunda (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo gufasha abazunguzayi kugira ngo bajye bagerwaho na serivisi zinyuranye zo muri gahunda ya VUP mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro Umujyi wa Kigali uheruka kugirana n’itangazamakuru, watangaje ko ugiye gufasha abazunguzayi kujya bagerwaho na zimwe muri izi serivisi zitangwa cyane ko batagerwagaho nazo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko abazunguzayi batagerwagaho n’izi gahunda ariko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo nabo zibagereho.

Ati “Binyuze mu bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, abazunguzayi bashyizwe mu masoko bagiye kubona ubufasha bw’ibirebana n’imari kugira ngo barusheho kwagura ubucuruzi bwabo.”

Yavuze ko Umujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye bari gutegura amabwiriza n’amategeko azagenga imitangire y’inguzanyo ku bazunguzayi muri gahunda ya VUP kugira ngo biteze imbere.

Guhera mu 2016, Umujyi wa Kigali watangiye kwimurira abazunguzayi mu masoko yabubakiwe. Muri uwo mwaka habarurwaga abasaga 12.197, aho muri Nyarugenge habarwaga 5.058, Gasabo 5.149 mu gihe Kicukiro hari 1990.

Kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho cyane ni uko wasangaga abashyizwe mu masoko nta gishoro gihagije bafite cyo kuyakoreramo, byatumaga bamwe bisubirira mu mihanda bitewe n’ingano y’igishoro bari bafite.

Mu gukemura iki kibazo Umujyi wa Kigali utangaza ko ufite gahunda yo kubashyigikira nyuma yo gushyirwa mu masoko hirindwa ko bongera kuyasohokamo bitewe n’impamvu zishingiye ahanini ku gishoro.

Yakomeje ati "Turi gukorana n’inzego zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, LODA n’Inzego z’ibanze, kugira ngo turebe uburyo bagezwa mu masoko kandi tubashe gukurikirana uko babayeho n’uko bakora kugira ngo batongera kuyasohokamo."

Ubusanzwe iyo abazunguzayi bashyizwe mu masoko yabagenewe nka Nyabugogo Modern Market, isoko ry’abazunguzayi ryo ku Gisimenti n’andi agenda yubakwa, ntabwo bishyura amafaranga y’iseta. Banasonerwa kwishyura imisoro mu gihe cy’umwaka.

Uyu muyobozi avuga ko uretse n’inguzanyo, bashobora kujya bahabwa n’imirimo y’amaboko mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwabo.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, Umujyi wa Kigali uteganya gukoresha asaga miliyoni 727, 5 Frw mu bikorwa byo guca ubucuruzi bw’akajagari birimo no kubaka amasoko azashyirwamo abazunguzayi.

Muri Kigali habarurwa abazunguzayi 3977 bagomba gushyirwa mu masoko ari kubakwa, aho muri Nyarugenge habarurwa abagera ku 1921, Kicukiro 952 mu gihe Gasabo habarurwa abagera ku 1104.

Gahunda ya VUP yatangiye mu 2008 mu rwego rwo kurandura burundu ubukene bukabije mu Banyarwanda cyane ko bwari ku kigero cyo hejuru kuko abari mu bukene bukabije bageraga kuri 36% by’abaturage bose.

Binyuze muri gahunda ya VUP, harimo ibikorwa byo gutanga inguzanyo ku bafite imishinga ibyara inyungu, gutanga akazi k’imirimo y’amaboko ku bafite amikoro make ariko bashoboye gukora no gutanga inkunga y’ingoboka ku badashoboye gukora.

IVOMO:IGIHE

Ibitekerezo

  • Mwitonde umunyarwanda iyo abariwe inkunga ubu ingirwabayobozi zimwe zatangiye gushugurikira abo biyumvamo cyangwa bene wabo hanyuma biyite abahoze ari abazunguzayi. Nanone ubu mwitonde kuko hari n’abandi bagiye gutega amamodoka baza kongera ikibazo muri Kigali bigize imbabare kandi ari uguhunga ibyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa