skol
fortebet

Umujyi wa Kigali watumiye abanyarwanda kwitabira ibirori byo #Kwibohora30

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wararikiye abanyarwanda kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora bizabera muri Stade Amahoro kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024.

Sponsored Ad

Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Umujyi wa Kigali wavuze ko bimwe mu bizaranga uwo munsi harimo akarasisi ka gisirikare kaherukaga gukorerwa kuri iyo stade tariki 4 Nyakanga 2019.

Imyaka 30 irashize u Rwanda rubohowe n’ingabo za RPF INKOTANYI nyuma y’urugamba rwatangiye Tariki 01/10/1990.

Icyo gihe mu masaha y’igitondo, nibwo isasu rya mbere ryumvikanye ku mupaka wa Kagitumba, mu yahoze ari Perefegitura y’Umutara mu Karere ka Nyagatare.

Umunsi wo Kwibohora urangwa n’akarasisi k’abasirikare n’ibindi birori bitandukanye birimo n’ijambo rya Perezida Kagame wanayoboye urwo rugamba kugeza rurangiye kuwa 04 Nyakanga 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa