Umukandida Mpayimana yageze ku Nkombo abizeza ikintu gikomeye azabakorera
Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2024

Umukandida wigenga,Mpayimana Philippe,yatangaje ko natorerwa kuba Perezida w’u Rwanda,azafasha abaturage bo ku Nkombo kuzamura umusaruro w’amafi baroba mu Kiyaga cya Kivu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 03 Nyakanga, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Republika Mpayimana Philippe, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi.
Kandida-Perezida Mpayimana Philippe yifashishije ubwato kugira ngo agree ku Kirwa cya Nkombo, aho yabufatiye ahitwa ku Busekanka, mu rugendo rw’iminota itanu mu bwato bwamugejeje ku mwaro wa Nyankumbira.
Mpayimana yabwiye abaturage bo ku Nkombo baje kumva imigabo n’imigambi bye ko nibamutorera kuyobora u Rwanda, azashyira imbaraga mu bworozi bw’amafi.
Yavuze ko ku izina rya Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, haziyongeraho n’uburobyi kugira ngo uburobyi nabwo bwongererwe agaciro.
Mu bindi Mpayimana yifuza kuzakora natorerwa kuba Perezida harimo kuzateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukikuba inshuro 10.
Mu mpinduka 50 Umukandida Mpayimana yifuza ko zabaho ari nazo yakuyemo ingingo akoresha yiyamamaza yavuze ko harimo n’ingingo yo guhembera ku gihe kuko hari ba rwiyemezamirimo bagize umuco kwambura abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *