skol
fortebet

Umukobwa wa Rusesabagina yatangaje ko we n’umuryango we bakiriwe muri White House

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Carine Kanimba uri mu bakobwa ba Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda ku byaha by’Iterabwoba yahamijwe, yatangaje ko we n’umuryangowe bakiriwe ku ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA) ,The White House.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022 , yifashijije urukuta rwe rwa twitter yasangije abamukurikira amafoto 3 amugaragaza ari kumwe na Anaise Rusesabagina hamwe n’umubyeyi wabo ,Tatiana Rusesagina n’umunyamategeko Ryan Fayhee bose baba muri USA , bari imbere ya White House.

Mu butumwa Carine yaherekesheje aya mafoto yagize ati”Mwarakoze kutwakira kuri White House uyu munsi kugira ngo dukorere ubuvugizi Papa,Paul Rusesabagina, kugirango akurwe mu gifungo kidakwiye mu Rwanda”.

Gusa ntabwo Carine,uwo mu muryango we cyangwa uwo ari we wese wifatanyije na bo mu bukangurambaga busabira Rusesabagina gufungurwa,batangaje cyangwa ngo bagaragaze uwabakiriye kuri ibi biro.

Bageze kuri White House nyuma y’aho batangaje ko ,bagiye kurega mu rukiko rwo muri USA bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda bashinja kugira uruhare mu cyo bita ishimutwa rya Rusesabagina,Leta yo ivuga ko ritabayeho.Iki kirego gifite agaciro ka Miliyoni 400 z’Amadolari.

Ubutabera bw’u Rwanda buherutse gukatira uyu Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 ku byaha byamuhamye bishingiye ku gukora iterabwoba n’ibindi yakoze ubwo umutwe yari ayoboye wicaga abaturage mu ntara y’amajyepfo.

Ibitekerezo

  • Ubu uyu arumva yarakiriwe mu ijuru! Ubukoloni si ikintu kweli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa