Umukristu wo mu Rwanda yizera ko Kardinali w’Umunyarwanda yatungurana akaba Papa
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu gatolika bambwiye ko bizeye ko Papa mushya yaba Umunyafurika, kandi bishobora gutungarana akaba Umunyarwanda. Itora ry’umusimbura wa Papa Francis rirakomeza uyu munsi i Vatican.
Mu gitambo cy’iyi misa muri Bazilika nto ya Kabgayi, kimwe n’ahandi henshi ku isi, batangiye basaba Roho mutagatifu kumurikira abakardinali barimo gutora papa mushya.
Nk’uko byari byitezwe, itora rya mbere ryabaye ejo nimugoroba nta papa waribonetsemo, bityo hazamutse umwotsi w’umukara.
Uyu munsi barongera batore, itora rya mbere riratangira saa 10:30 ku isaha ya Vatican ari nayo ya Kigali na Gitega.
Aha kuri Bazilika nto ya Kabgayi, ni ahantu ndangamateka ya Kiliziya mu Rwanda, iyi ni yo yonyine muri kiliziya zigera 1,000 ziri mu Rwanda, yitwa Bazilika. Ni imwe muri eshanu (5) ziri muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba n’imwe muri bazilika zirenga gato 20 gusa ziri muri Afurika, nk’uko bigaragazwa n’urubuga GCatholic rutangaza amakuru ya kiliziya.
Misa ya mu gitondo uyu munsi ihumuje aha kuri iyi Bazilika, negereye Agnès Beata Ilibagiza. Uyu yavukiye aha i Kabgayi kandi ni ho yumvira misa iyo yaje hano ku ivuko kuko ubusanzwe atari ho atuye.
Iribagiza afitanye amateka yihariye na hano, ati: "Ndi ubuvivi bwa Bwayi uri mu bahesheje izina iyi ngiyi Kabgayi". Yambwiye ko barimo gukurikiranira hafi itorwa rya papa mushya.
Ati: "Turimo turakurikirana cyane gutora papa mushya, turimo turabikorera noveni (iminsi 9 yogusengera ikintu runaka), hirya no hino ku isi kuri za zoom, mu miryango remezo, twifuza ko badutorera umupapa mwiza.
"Umupapa mwiza twifuza ni umeze nka Papa François kuko yari papa w’abakene… agakunda kandi gutanga inyigisho twese twumva, atari inyigisho zirimo filozofi zihambaye."
Ilibagiza yongeraho ati: "Uwo batora wese kuri njyewe ntacyo bitwaye, yaba umunyarwanda, yaba umuzungu, yaba uwo muri Amerique Latine (Amerika y’Epfo), yaba umunyaziya…"
Umwihariko wa Kagbayi muri kiliziya mu Rwanda
Aha i Kabgayi hafite amateka yo kuba ari ho hari Paruwasi Katedrali ya mbere mu Rwanda kuva mu 1912, nubwo iyi nyubako uku imeze uyu munsi yari itaruzura.
Iyi nyubako ifite ifite ubujyejuru - ushyizemo n’umunara wayo - bwa metero zirenga 45, yatashywe yuzuye nka kiliziya nshya mu 1923.
Kuva mu 1959 hano i Kabgayi hari Arkidiyosezi ari ho hayoborerwa Kiliziya mu Rwanda kugeza mu 1973 hashinzwe Arkidiyosezi ya Kigali, nk’uko amateka ya kiliziya gatolika mu Rwanda abivuga.
Mu mwaka 1990 iyi nyubako ikiri katedrali, yasuwe na Papa Yohani Pawulo wa II, yahise agezwaho icyifuzo ko iyi kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.
Mu 1992 ni bwo Papa Yohani Pawulo wa II yashyize iyi Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto.
’Kardinali w’Umunyarwanda yaratunguranye na papa yatungurana’
Jean Baptiste Kamana na we yavukiye hano i Kabgayi yambwiye ati: "Twifuza papa uha agaciro cyane cyane Abanyafurika".
Kamana ati: "Turifuza umupapa wo muri Afurika, by’umwihariko tugize amahirwe tukabona umuvandimwe wacu w’Umunyarwanda Kardinali [Antoine] Kambanda byaba ari akarusho.
Yongeraho ati: "Igituma twizera ko bishoboka ni uko byanatunguranye no kubona uwo mu kardinali, bishobora no gutungurana tukabona papa, ntekereza ko buri munyarwanda [iki] ari ikintu kituri ku mutima, ntabwo ari njye njyenyine."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *