Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ari mu Rwanda kureba aho imyitegura ya CHOGM igeze
Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta bareba aho imyiteguro ya CHOGM igeze.
Patricia Scotland ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kureba aho u Rwanda rugeze rwitegura inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu binyamuryango by’umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ivuga ko muri uri ruzinduko rw’iminsi itatu, Patricia Scotland azanaganira ku zindi ngingo zinyuranye zirimo icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugariza Isi ndetse n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo byemejwe ko inama ya CHOGM yari kubera mu Rwanda umwaka ushize,izaba guhera tariki ya 21 Kamena 2021.
Ubusanzwe iyi nama iba buri myaka ibiri, ariko ntiyabaye umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19 cyari gikajije umurego ku Isi hose.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo u Rwanda rwatoranyijwe ngo ruzakire inama ya CHOGM yagombaga kuba muri 2020.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe ubwo himurwaga iyi nama,rivuga ko Perezida Kagame yijeje ko iyi nama izaba uyu mwaka,ari umwanya udasanzwe wo kuganira ku mbogamizi ikoranabuhanga, ibidukikije n’ubukungu bihura nazo n’amahirwe urubyiruko rwo mu bihugu bigize uyu muryango rufite, hagamijwe guhangana n’ingaruka za COVID-19.
Perezida Kagame yanahaye ikaze abazayitabira abizeza ko ntakizabahungabanya mu gihe bazaba bari i Kigali mu Rwanda.
Na ho Umunyamabanga Mukuru we asanga iyi nama ari iya mbere muri iki kinyagihumbi izaba ibereye muri Afurika, akaba yizeye ko abayobozi bazayitabira kugira ngo baganire uburyo bahangana n’ibibazo by’ngorabahizi byugarije ibihugu n’ababituye.
Patricia Scotland yongeyeho ko muri iyi nama bazaganira ku buryo ibihugu birimo kwiyubaka nyuma ya Covid-19, imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’isi, ubucuruzi n’iterambere rirambye bigomba gukemurwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.
Commonwealth igizwe n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’icyongereza.Byari biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihugu birindwi n’ibihumbi 10,000 barimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ndetse n’igikomangoma Charles.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yari yarateganyije miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama.
Muri Werurwe 2020,ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda cyatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama, harimo n’imishinga y’ishoramari ya miliyoni USD 700 izayisinyirwamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *