skol
fortebet

Umunyamabanga wa leta y’Amerika yageze I Kigali kuganira n’abayobozi b’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa gatatu aho agiye gusoreza uruzinduko amazemo iminsi muri Aziya na Africa.
Mu ngingo byitezwe ko Antony Blinken aganiraho n’abategetsi i Kigali harimo iy’inyeshyamba za M23, no kuba Amerika ibona ko Paul Rusesabagina afunze “mu buryo butari bwo” mu Rwanda.
Byitezwe ko Blinken ashyira igitutu ku bategetsi i Kigali ngo barekure Rusesabagina.
Kuri Twitter Perezida Paul Kagame yasubije uwari abyanditseho ati: (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa gatatu aho agiye gusoreza uruzinduko amazemo iminsi muri Aziya na Africa.

Mu ngingo byitezwe ko Antony Blinken aganiraho n’abategetsi i Kigali harimo iy’inyeshyamba za M23, no kuba Amerika ibona ko Paul Rusesabagina afunze “mu buryo butari bwo” mu Rwanda.

Byitezwe ko Blinken ashyira igitutu ku bategetsi i Kigali ngo barekure Rusesabagina.

Kuri Twitter Perezida Paul Kagame yasubije uwari abyanditseho ati: "Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano!!"

Blinken i Kigali “arahura n’abategetsi b’u Rwanda n’abagize sosiyete sivile [baganire] ku bintu bitandukanye”, nk’uko ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika bibitangaza.

Ari i Kinshasa kuwa gatatu, Blinken yavuze ko leta ya Amerika “ihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha M23.”

Yongeyeho ko iki kibazo kizaba "izingiro ry’ikiganiro na Perezida [Paul] Kagame turi mu Rwanda".

U Rwanda ruhakana gutera inkunga umutwe wa M23, ndetse n’uyu mutwe watangaje ko nta nkunga uhabwa na Kigali.

I Kigali kandi Blinken araganira n’abategetsi ku ngingo zirimo; uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, nkuko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.

Uyu yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba, umuryango we n’amashyirahamwe mpuzamahanga atandukanye avuga ko yafashwe kandi afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Antony Blinken uyu munsi ni bwo asoza ingendo amazemo iminsi muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, DR Congo n’u Rwanda.

Yasuye Africa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Joe Biden yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa