skol
fortebet

Umunyapolitiki Hakuzimana Rashid yahishuye impamvu itangaje yanze kwitaba RIB

Yanditswe: Friday 03, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utari kuvugwaho rumwe muri iyi minsi,Hakuzimana Abdul Rashid,yavuze ko impamvu atitabye ihamagara rya mbere ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ari uko inyandiko imuhamagaza yari yanditseho itariki itabaho.

Sponsored Ad

Bwana Hakuzima yabwiye UKWEZI TV ko impamvu yanze kwitaba ari uko we nk’Umunyapolitiki adateze kwemera akajagari mu Gihugu.

Hakuzimana Abdul Rashid wigeze gufungwa ariko akaza kurekurwa, aherutse kugirana Ikiganiro na UKWEZI TV agaragaza uburyo yigeze kwandika ibaruwa ashaka kunga Perezida Paul Kagame na Pasiteri Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda.

Uyu munyapolitiki Rashid umaze iminsi agaragara mu bitangazamakuru avuga bimwe mu byo agaragaza nk’ibitagenda neza mu Rwanda, aherutse guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha inshuro ebyiri zose atitaba.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yagarutse ku mpamvu zatumye atitaba ruriya rwego rugenza ibyaha mu Rwanda, aho yavuze ko ku nshuro ya mbere yahamagajwe tariki 31 Kanama 2021 ariko inyandiko imuhamagaza ikaba yaraje yanditseho tariki 31 Nzeri 2021.

Ati “Njye nk’Umunyapolitiki ntabwo nzemera akajagari mu gihugu, urumva ko iyo tariki ntabwo iragera. 31 z’ukwezi kwa cyenda 2021 nta nubwo ibaho kubera ko ukwezi kwa cyenda kugira iminsi 30 urumva rero ibyo ni akajagari kari mu buyobozi bwa RIB kandi ikibabaje ni uko ari kuri RIB yo ku rwego rw’Igihugu.”

Naho kuba ataritabye indi hamagazwa ryabaye tariki ya 01 Nzeri 2021 yagombaga kwitaba ejo hashize tariki 02 Nzeri 2021, Rashid yavuze ko na byo bitunguranye kuko umuntu ataguhamagaza uyu munsi ngo ejo witabe.

Avuga ko yagombaga gushaka umwunganira mu mategeko kandi ko bisaba ubushobozi nyamara akavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwamukenesheje ku buryo atari guhita apfa kubona amafaranga yo kwishyura uwo munyamategeko.

Icyakora ngo yabonye abaterankunga bamufashije kubona amafaranga yo kwishyura uwo munyamategeko ku buryo uyu munsi aza kwitaba kuri RIB dore ko n’ejo hashize na bwo yohererejwe irindi hamagazwa.

Gusa avuga ko niyo iriya nyandiko imuhamagaza y’ejo hashize itaza, nubundi ngo yari kwitaba uyu munsi ku wa Gatanu kuko yabonye umunyamategeko uzamwunganira.

Ati “Niyo batazana iyi convocation ya gatatu njyewe ubwanjye nari nemeranyijwe na we ko ejo tuzijyana kuri RIB saa tatu.”

Avuga ko akomeje kwiba igituma ari guhamagazwa hutihuti “Ntibampe n’akanya ko guhumeka, kuri tepefone ngo uzaze ejo noneho bazanye convocation saa kumi ngo uzitabe ejo saa tatu, sinzi ikibazo gihari kugeza ubu.”

INKURU YA UKWEZI.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa