Umuryango wa Perezida Kagame wungutse undi musirikare ukomeye
Yanditswe: Saturday 14, Dec 2024
Brian Kagame, umwana muto wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu yarangije amasomo ya gisirikare yo ku rwego rwa Officer Cadet ku ishuri rikuru rya gisirikare rikomeye ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst.
Amafoto yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga X n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, agaragaza mama we Jeannette Kagame yitabiriye ibyo birori, hamwe na bakuru be Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame, n’abandi ba hafi y’umuryango.
Brian Kagame arangije muri iryo shuri nyuma yuko na mukuru we Ian Kagame aharangije muri Kanama (8) mu mwaka wa 2022.
Ian Kagame, ubu ugeze ku ipeti rya Majoro mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ni umwe mu bagize umutwe w’abasirikare b’indobanure barinda Papa we ari na we Perezida w’u Rwanda.
Amakuru avuga ko na Yvan Cyomoro Kagame, umuhungu w’imfura wa Perezida Kagame, na we yize ku ishuri rya gisirikare ryo muri Amerika ariko ntiyashobora kurangiza amasomo.
Yvan Cyomoro, wize ubukungu n’icungamari kuri kaminuza zo muri Amerika, ubu ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB).
Naho Ange Kagame, umukobwa umwe wa Perezida Kagame na we wize muri Amerika ibijyanye n’ibibazo mpuzamahanga kuri Kaminuza ya Columbia, ni umukuru wungirije w’akanama k’igenamigambi n’ingamba mu biro bya Perezida.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *