Umuvugizi wa RIB abona uwarokotse jenoside akayipfobya nk’umugambanyi
Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, abona abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayihakana bakanayipfobya ari abagambanyi batagira akagero.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu 11 Mata 2023, Dr Murangira yasobanuye ko aba bantu bakora ibi kubera amafaranga bishyurwa n’ababakoresha.
Dr Murangira, muri iki kiganiro cy’uruhare rw’abahanzi n’abanyamakuru (ibyamamare) mu kubaka igihugu, yageze ku bahakana n’abapfobya jenoside ati: “Hari icyita rusange. Ni uko hari aho bahurira ku mafaranga runaka bahabwa n’abantu bamwe bakubwira ngo ‘Wowe hindura editorial line, positinga iki kintu’ ayo magambo apfobya, bose amafaranga.”
Ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bayihakana bakanayipfobya, Dr Murangira. Ati: “Hariho n’abantu barokotse jenoside na bo bari kuza muri ibi bintu byo gupfobya jenoside no kuyihakana. Ntabwo byumvikana wowe uzi icyo jenoside yagukoreye, uzi ingorane wahuye na zo, uzi ababyeyi bawe uko byagenze, uzi abavandimwe bawe n’Abanyarwanda uko byabagendekeye, bicwa muri jenoside, warangiza ugatatira igihango, ukarenga kuri ayo maraso yamenetse, warangiza ukajya guhakana jenoside ngo kubera amadolari mirongo ingahe baguha."
Asobanura uburyo aba bantu ari abagambanyi, Umuvugizi wa RIB yagize ati: "Mu by’ukuri ibyo hari igihe umuntu atekereza akavuga ati ‘Ubwo ni ubugambanyi, ni ugutatira igihango, biri ku kigero kigoye kumva’.”
Bwiza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *