skol
Kigali

Umuyobozi w’ ikinyamakuru Rugari yahagaritswe by’ agateganyo mu itangazamakuru

Amakuru   Yanditswe na: 1 March 2017

Komite Ndangamyitwarire y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu umunyamakuru Niyonambaza Assoumani, inategeka ko ahitwa yamburwa ikarita y’itangazamakuru kandi bigatangazwa.

Ni icyemezo cyafashwe, kuri uyu wa 1 Werurwe 2017, mu bujurire uyu munyamakuru yari yaratanze ku kibazo yagiranye na Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba).

Iyi kaminuza yamuregaga ko ayandikaho inkuru zirimo gusebanya, gushinja ibinyoma, gutera ubwoba, kwaka ruswa n’ibindi, abinyujije mu kinyamakuru cye Rugari.

Mu mwanzuro wayo, Komite Ndangamyitwarire ya RMC yategetse uyu munyamakuru Niyonambaza Assoumani gusaba imbabazi mu nyandiko Kaminuza ya UTAB n’abayobozi bayo barimo Padiri Prof. Dr. Faustin Nyombayire na Madame Justine Mbabazi.

Yanategetse kandi ko ikinyamakuru Rugari gitangaza inyandiko inyomoza izatangajwe mbere.

Imiterere y’ikibazo

Kaminuza ya UTAB yahoze yitwa IPB yari imaze hafi umwaka itanze ikirego kuri RMC cyavugaga ko umunyamakuru Assoumani Niyonambaza n’Ikinyamakuru cye Rugari batangaje inkuru muri Werurwe na Mata 2016 zisebya iyi kaminuza.

Izo nyandiko ni iyo mu Nomero 125 yo ku matariki yo hagati ya 20 Werurwe – 10 Mata 2016, ifite umutwe ugira uti “IPB Byumba: 856,000,000 ku masoko adasobanutse!!”, indi ni iyo muri Nomero 126 yo ku matariki ya 12 Mata – 26 Mata 2016 ifite umutwe ugira uti “Gicumbi: Leta nitabare IPB-Byumba!!”

Muri izi nkuru umwanditsi avuga ko iyi kaminuza icunzwe nabi akanatanga ingero z’amasoko ngo yatanzwe mu gusesagura, ndetse ngo umuyobozi wa kaminuza anafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

RMC ivuga ko yamusabye ibimenyetso by’inkuru ze ntiyabibona, abajijwe nk’aho yakuye amakuru y’imicungire mibi ya kaminuza ngo yavuze ko yayakuye mu nshuti ze, RMC ikavuga ko yagombaga kuyakura mu nzego zizewe, nko mu bacungamutungo ba kaminuza cyangwa abandi bantu baba barakoze ubugenzuzi bagasanga koko umutungo wa kaminuza ucungwa nabi.

Nyuma yo kwakira ikirego cya kaminuza, Komite Ndangamyitwarire ya RMC yatumije impande zombi irazumva, nuko iza kwemeza ko izo nkuru zatangajwe kuri UTB n’abayobozi bayo zirimo amakosa y’umwuga arimo gutangaza ibinyoma, guharabika, gushidikanya, kutubahiriza ubuzima bwite n’agaciro ka muntu, kudaha ijambo abarebwa n’inkuru, umutwe w’inkuru n’amafoto bishitura hamwe no kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru.

Inteko y’iyi komite yari igizwe na Komiseri Ingabire Marie Immaculée hamwe na Komiseri Dr Nkaka Raphael yaje guhanishisha Niyonambaza kumwihanangiriza bikozwe na RMC mu nyandiko, inamutegeka gusaba imbabazi no gutangaza mu kinyamakuru Rugari inkuru zinyomoza izatangajwe mbere.

Niyonambaza ariko we yahise ajuririra iki cyemezo nuko hashyirwaho inteko nshya igizwe na Mé Mucyo Donatien, Jean Pierre Uwimana na Edmund Kagire yaje kongera gutumizaho izi mpande zombi bundi bushya.

Komite ndangamyitwarire imaze gusuzuma no kongera gusesengura iby’iki kibazo yavuze ko yabonye izo nkuru zatangajwe zirimo ibyo yise ‘amakosa akomeye’.

Muri ubu bujurire iyi komite yemeje urukomatanyo rw’ibihano birimo guhagarika by’agateganyo uyu munyamakuru ishingiye ahanini ku biteganywa n’ingingo ya 2 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko umunyamakuru agomba kumenya ko guharabika, gutukana no gushinja ibinyoma ari ‘amakosa akomeye’.

Ubwo uru rubanza rwasomwaga Niyonambaza Assoumani watanze ikirego cy’ubujurire ntiyari yaje mu rubanza. Twavuganye na we ku murongo wa telefone ntiyifuza kugira icyo atubwira kuri iyi nkuru.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri iyi kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we wari witabiriye iri somwa ry’imyanzuro, yavuze ko iki cyemezo bacyishimiye ariko ko bifuzaga ko n’Ikinyamakuru Rugari cyari guhagarikwa burundu.

Mbabazi avuga ko uyu munyamakuru yaharabitse cyane isura ya kaminuza, bityo ko yagombaga no gucibwa amande.

Yagize ati “Isura ya kaminuza yego twakomezaga dukora ariko abantu bibaza bati ‘Ese ibi bintu dusoma ni ibiki? Nk’ubu rero biradufashije kurushaho gusubirana ishema yaba ku kigo ibivugwa ntabwo ari byo, yaba twebwe tukiyobora ibituvugwaho ntabwo ari byo. Byari bimazekuba akamenyero ari ingeso yaratwibasiye rero tukavuga tuti yakabaye ndetse n’ikinyamakuru cye, kuko bakoze icyaha bafatanyije, cyakabaye na cyo gihagarikwa.”

Yungamo ati “Ikindi twakabaye tubona n’indishyi niba biteganywa n’amategeko, kuko yibasiye isura y’ikigo, twe turakora tugerageza kubaka isura y’ikigo we akaza agasenya. Rero twakabaye tubona indishyi zijya kuvugira ikigo ibikuraho bya bindi amaze iminsi arimo.”

Uretse uyu munyamakuru, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC ruheruka guhanisha igihano cyo kugawa mu nyandiko Ikinyamakuru Rushyashya, cyari cyanditse kivuga ko Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe ngo yari amaze kwigarurira abayobozi bakomoka mu Majyaruguru.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble EricaSomJV August 2021
  • chat_bubble KALISA NDINDABAHIZI

    kalisa Emmanuel, ndagusaba kwisubiraho no gusaba imbabazi kuko iyo n’ingengabitekerezo mbi, iyo havuzwe musolini, hitler, utekereza ko abataliani bose n’abadage ari abicanyi ? juvenal habyarimana na bagosora ntabwo bitwaga ayo mazina uvuga ko ateza ibibazo. ubu aho wajya mu mahanga bakubona bati dore mwene wabo wa bagosora wavuga iki ko musangiye ubunyarwanda icyo mudasangiye n’ubugome n’ubwicanyi n’ubugoryi. ibohore uveyo kuko aho uri si heza.
    icyaha ni gatozi s’izina cg ubwoko, idini cg akarere.
    IMANA IKURINDE.

    April 2018
  • chat_bubble karisa Emmanuel

    ariko aya mazina akomeje guteza ikibazo .., no ni Assoumani ,Mohamed , said , ali , musa , husein , abdallah , yasin , Hamim , seif, Seleman , Humud , yusuf , ahmad, Aisha asma , Zawadi, zakia , Zainab, amur, osama , kafaf, sadam ,halif ,

    August 2017

Inzindi nkuru

U Rwanda n’u Burundi bari hafi gukemura ikibazo cy’abagerageje ’Coup d’État’...

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko...
19 May 2022 0

"Ndagira ngo mbabwire ko bazaza vuba"-Minisitiri w’Intebe avuga ku bimukira...

Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard yatangaje ko vuba ahaabimukira...
19 May 2022 0

Minisitiri w’intebe yavuze kuri Dosiye ya Bamporiki n’icyo Leta yiteguye...

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku buzima bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze...
18 May 2022 0

"Uganda ntikiri indiri iboneye ku batoroka Leta y’u Rwanda": Mugabe...

Umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje gutera intambwe uzahuka umunsi ku wundi...
18 May 2022 0

Mgr Papias Musengamana yaramburiweho ibiganza mu umuhango wo kumuha...

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Gicumbi muri Diyosezi ya Byumba,...
14 May 2022 0

Perezida ndayishimiye yatangaje ikizatuma umubano w’Uburundi n’u Rwanda uba...

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye...
14 May 2022 1