Politiki
Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyitwarire mibi
Yanditswe: Monday 14, Oct 2024

Ikigo k’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyatangaje ko uwari Umuyobozi wa televiziyo Rwanda, Munyangeyo Kennedy Dieudonné, yeguye ku mirimo ye, nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idakwiye mu gihe yari kuri uyu mwanya.
Mu itangazo RBA yasohoye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yatangaje ko Munyangeyo yeguye nyuma y’uko hatahuwe imyitwarire mibi mu buryo bukomeye yagize igihe yari kuri uwo mwanya.
RBA yatangaje ko ikirajwe ishinga no kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu bikorwa byayo byose, iti "Tuzakomeza gutuma Televiziyo Rwanda ikorera abadukurikira, ibishyizeho umutima kandi mu buryo bunoze."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *