skol
fortebet

Umwami wa Yorodaniya yabwiye amagambo akomeye Perezida Kagame nyuma yo gusura u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwami wa Yorodaniya yagaragaje ko yanyuzwe n’ukuntu yakiriwe mu Rwanda ndetse ashimira Perezida Kagame uko yahinduye u Rwanda rukaba icyitegererezo nyuma y’ibihe bibi cyane yanyuzemo.

Sponsored Ad

Guhera kuwa 07 Mutarama 2024,Umwami wa Yorodania yagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda,asura ibice bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Nyuma yo gusoza urugendo rwe,yagaragaje akari ku mutima mu butumwa yanyujije kuri X,ati "Ndashimira inshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakira neza.

Natewe imbaraga no kwibonera ukuntu kwihangana n’ubumwe by’abanyarwanda, byahinduye u Rwanda indorerwamo y’iterambere n’uburumbuke byashimwa na bose. Yorodaniya ishishikajwe no guteza imbere ubufatanye namwe."

Mu kumusubiza,Perezida Paul Kagame yashimiye Umwami wa Yorodania, Abdullah II Bin Al-Hussein ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Yashimangira ko u Rwanda n’ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya bisangiye byinshi birimo indangagaciro, iterambere ryifuzwa rishingiye ku mahoro, ubutabera ndetse n’umutekano.

Yakomeje avuga ko agiye kubakira ku musaruro w’ibiganiro byiza bagiranye hanyuma bagashimangira amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku baturage babyo.

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umwami Abdullah II, ndetse bikaza gukurikirwa n’ibindi byanitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma ku mpande zombi,habaye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Amasezerano yashyizweho umukono arimo ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Yiyongereye ku yandi ibihugu byombi bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Kuri uyu wa Kabiri,nibwo Umwami Abdullah II wa Yorudaniya yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 yagiriraga mu Rwanda.

Perezida Kagame akaba yamuherekeje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa