skol
fortebet

Umwarimu wigisha mu mashuri abanza nawe yatanze kandidatire yo kuba umudepite

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mukantwari Elizabeth wo mu Karere ka Kirehe umaze imyaka irenga 15 yigisha mu mashuri abanza yatanze kandidatire ku mwanya w’umudepite mu cyiciro cyihariye cy’abagore kuko afite inyota yo kwinjira mu Nteko Ishinga Ametegeko y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Madamu Mukantwari yashyikirije kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, ashimangira ko yizeye kuzagera mu Nteko ashingiye ku bunaranibonye afite bwo guhagararira no gukorera ubuvugizi abagore.

Mukantwari asanzwe ari umurezi wigisha Imibare n’Ikinyarwanda mu kigo cy’amashuri abanza cya Kigasa giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Yagaragaje ko yagiye aba mu nzego zitandukanye zihagarariye abagore byatumye agira igitekerezo cyo kumva ko yakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Ati “Murabizi ko bajya bavuga ngo ukurusha umugore aba akurusha urugo, mu gihe rero waba ufite umuryango utekanye n’iterambere warigeraho ndetse wanakubahiriza gahunda za leta uko zigenwa. Ni muri ubwo buryo tugenda twegera abagore tukabasha kuganira nabo kugira ngo babashe kuba muri ayo makimbirane.”

Yagaragaje ko aramutse agiriwe amahirwe agatorwa akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yazashaka uburyo hashyirwaho ibikorwa by’amarushanwa yo gushimira imiryango ibanye neza mu rwego rwo kubishishikariza abandi.

Mukantwari agaragaza ko ibyo bishobora kuba igisubizo ku makimbirane yazonze umuryango nyarwanda atuma abashakanye bahemukirana, abana bakica ababyeyi cyangwa ababyeyi bakihekura.

Yagaragaje ko kubona yava ku ntebe yo kwigisha mu mashuri abanza akinjira mu Nteko ari inkuru yamushimisha ndetse igashimisha buri wese ukunda uburezi bw’u Rwanda kuko byagaragaza ko ntaho mwarimu atagera.

Ati “Ndabyizeye 100%, icyizere ngishingira ku kuba ubwanjye nkifitiye n’icyizere igihugu cyatugiriye abagore turashoboye, ibyo twajyamo byose twabikora. Intambwe ya mbere nayiteye naje hano ibindi ubwo amatora nayo azagena ibyayo.”

Mukantwari yagaragaje ko sosiyete ibasha gutera imbere kuko ifite abantu bize bityo ko gukemura amakimbirane yo mu ngo byaba byiza kurushaho kuri ejo hazaza.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa