skol
fortebet

Umwiherero w’Abaguverineri 36 Perezida Kagame na Kikwete bazatangamo ikiganiro watangiye i Kigali

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaguverineri ba za Leta 36 bo muri Nigeria kuri uyu wa Kane, itariki 24 Kanama 2023 batangiye umwiherero w’iminsi itatu ubera i Kigali wateguwe ku bufatanye bw’Inama ya ba Guverineri bo muri Nigeria (NGF) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Sponsored Ad

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 24 Kanama biteganyijwe ko uzasozwa kuwa 27 Kanama 2023, ugamije kongerera ubushobozi ba guverineri n’ubumenyi bukenewe mu miyoborere idasanzwe, mu buyobozi budaheza, mu guhanga udushya, mu bijyanye no gukorana no gukemura ibibazo bivuka.

Uyu mwiherero ufatwa nk’intambwe igaragara mu byemezo bya UNDP mu kuzamura imiyoborere muri Afurika ndetse no hanze yayo, ugamije kongera ubushobozi mu gukemura ibibazo bitandukanye bituruka ku miterere y’isi igenda ihindagurika.

Itangazo ry’ubunyamabanga bwa NGF ryasubiyemo uhagarariye UNDP, Lealem Berhand Dinku agira ati: “Umwiherero w’abayobozi ni ingenzi urebye imbogamizi zikomeye zugarije ibihugu , guhera ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi kugeza ku guhanga udushya, ibibazo bijyanye n’akazi, imijyi, n’imihindagurikire y’ikirere. ”
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Kikwete bazahurira kuri Pannel mu nama i Kigali

Hatagize igihinduka, biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete bazaganiriza abari muri uyu mwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa