skol
fortebet

UNHCR yamaganye Ubwongereza bushaka kohereza impunzi mu Rwanda

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itangazo ry’agashami ka Loni gashinzwe kwita ku mpunzi ku isi UNHCR ryagaragaje impungenge zikome k’umugambi w’Ubwongereza wo guhererekanya impunzi n’abimukira, itegeka ko iki gihugu gihagarika bwangu kwirukana abashaka ubuhungiro no kohereza impunzi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Itangazo ry’agashami ka Loni gashinzwe kwita ku mpunzi ku isi UNHCR ryagaragaje impungenge zikome k’umugambi w’Ubwongereza wo guhererekanya impunzi n’abimukira, itegeka ko iki gihugu gihagarika bwangu kwirukana abashaka ubuhungiro no kohereza impunzi mu Rwanda.

UNHCR yibukije ubwongereza ko icyemezo cyo kohereza impunzi mu bindi bihugu, ari ukwirengagiza no kubangamira itegeko amahanga ahuriyeho ryo ryo kubuza ibihugu kohereza impunzi aho zo zibona ko umutekano wazo utaba wizewe cyangwa zishobora kugirirwa nabi.

Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu kanama gashinzwe kurinda ,Gillian Triggs yagize ati” UNHCR itsimbaraye ku ibwiriaza ribuza ibihugu gusaba ibindi ko byabakirira impunzi, mu gihe ibyakira bitagaragaza neza ubushobozi n’ikizere cyo kwita kuri izo mpunzi mu buryo bwuzuye twasinye.abashaka gukora ibyo baba bashaka kubangamira uburenganzira bw’impunzi kandi twe nti tubyemera habe na gato”

Yongeye ho ko Abantu bahunga intambara,amacakubiri n’imidugararo igamije kubambura ubuzima ,bagomba kwihanganirwa bakerekwa urukundo n’impuhwe.rero ntibagomba guhererekanwa nk’ibicuruzwa no koherezwa mu bindi bihugu bibafata uko byishakiye.

UNHCR yahamagariye ibihugu byombi kongera gutekereza kuri uwo mugambi. Yateguje ko gukoresha impunzi igisa n’urugendo nk’urwo, ari ukuzikururira gushaka uko zashakira ubuhungiro ahandi kandi ko mu kwirwanaho ariho zihurira n’ibibazo by’ubuzima birimo n’urupfu. kandi ko byongera ibibazo ku bihugu bituranyi ,ziba zishaka kwinjira mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kugeza ubu u Rwanda muvuga ko rufata neza impunzi , izahunze mu binyacumi by’imyaka ishize kubera intambara zibayeho mu bukungu bufite imipaka kuko ntacyo zishobora gukora. Ubuyobozi bw’umuryango wita ku impunzi nibwo bwatangaje ibi.
UNHCR yizera ko ubufasha u Rwanda rukeneye ngo rwite neza ku mpunzi rufite ,ari uko ibihugu byakwiyemeza kwakira umubare runaka bikarugabanyiriza umuzigo kurenza ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

Ubwongereza kandi bufite inshingano zo kwizeza impunzi n’abimukira uburyo buhamye bwo kubarinda,kuko aricyo ahanini gituma bahunga ibihugu byabo.bivuze ko abahunze intambara bagomba guhabwa ubuhungiro,naho abandi badafite icyo bahunga bagafashwa gusubira mu bihugu byabo kandi mu mutekano usesuye aho kubahererekanya.
Bitaba ibyo u Bwongereza bwaba butangiye kwiyambura inshingano n’uruhare bufite mu kwita ku mpunzi mpuzamahanga, byagaragaye ko kuzitaho byarokoye amamiriyoni y’ubuzima bw’abantu mu binyacumi by’imyaka ishize.

U Bwongereza busanzwe butera inkunga umuryango UNHCR mu bikorwa byawo byo kurinda no gufasha impunzi ku isi, ndetse butanga inkunga ku bahunze ibibazo biri muri Ukraine.

Gusa kuba u Bwongereza butanga inkunga yabwo ku mpunzi z’isi ziba zugarijwe n’ibibazo by’imibereho ntibikuraho inshingano z’ibihugu zo kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ku butaka bwabo batitaye ku bwoko,inkomoko y’igihugu n’uburyo ubwo aribwo bwose impunzi zinjiye.

Ni mu gihe UNHCR nayo ivuga ko itirengagiza ibibazo abimukira bashobora guteza ibihugu byateye imbere cyane ko usanga byakira impunzi nyinshi ziba zikeka ko ariho zabona amaramuko n’imirimo myiza kandi ihoraho.

U Rwanda rwemeranyije n’u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bazafashwa kongera kubaho neza, ababishaka basubire mu bihugu bakomokamo.

U Bwongereza nibwo bwagomgaga gutanga amafaranga y’ibizajya bikenerwa n’abo bimukira n’impunzi. Ntibazaba bemerewe gusubira muri icyo gihugu, amahitamo yabo azaba ari ukuba mu Rwanda nk’impunzi cyangwa abimukira, cyangwa gusubira aho bakomoka.

Ibitekerezo

  • Ukonukuri. Bagume. Ahobari. Murwanda. Barabahiki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa