Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi imvugo za Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi
Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yasabye urubyiruko kwima amatwi imvugo zigisha urwango za Perezida wa RDC na mugenzi we w’u Burundi bemeza ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari umwanzi wabo kandi bagamije kurubohora.
Ibi yabivuze ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano aho yashimangiye ko abanyarwanda bazi ibyiza by’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame n’aho yakuye u Rwanda.
Ati "Abanyarwanda tuzi ibyiza by’ubuyobozi bwiza dufite bwavanye u Rwanda mu kaga n’akangaratete muri 94,tukaba twemye dutekanye,dutera imbere,tubikesha mwebwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika."
Yavuze ko Abanyarwanda bazakomezanya na Perezida Kagame mu kubaka ubumwe no kongera umuvuduko w’iterambere ushingiye ku bwubahane n’amahanga.
Minisitiri Bizimana yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwamagana imvugo zigisha urwango z’abaperezida babiri baheruka kwibasira u Rwanda.
Ati "Urubyiruko rwacu nirwime amatwi imvugo zigisha urwango nk’izavuzwe na Perezida wa RDC ashakisha amajwi,tariki 03 Ukuboza 2023,zigasubirwamo n’uw’u Burundi kuri iki cyumweru,tariki 21 Mutarama 2024,bombi bemeza ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari umwanzi wabo ngo ko bari ku rugamba rwo kubohora urubyiruko rw’u Rwanda.Ibyo ni ibyabo ntibaduheho."
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda yavuze kandi ko mu mateka y’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda bwari umusingi uRwanda rwubakiyeho haba mu mibereho, mu mibanire no mu miyoborere.
Icyakora yavuze ko abakoloni babusenye bimakaza politiki y’irondabwoko ya mbatanye mbategeke yimakaje amoko igeze kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *