skol
fortebet

Urufunguzo rwo kugarura amahoro ruri kuri Congo-Min. Nduhungirehe

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanaga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ari yo ifite urufunguzo rwo kugarura umutekano mu Karere.

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama isanzwe y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yavuze ko kuba ibisasu byararashwe bikagera mu Karere ka Rubavu ari icyaha cy’intambara kitemewe, kigomba kwamaganwa n’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu ihungabana ry’umutekano no kuba nta bushake ifite bwo gukemura icyo kibazo.

Ati: “Ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC rifite impamvu muzi imwe yo kuba Perezida wa RDC yibwira ko igisubizo ari intambara no kuba ashishikajwe no guhindura ubutegetsi mu Rwanda.”

Yakomeje asobanura ko iyo haba ubushake bwa politiki ikibazo kiba cyarakemutse kera.
Yagize ati: “Icyo kibazo cy’umutekano muke cyagombye kuba cyarabonewe igisubizo kera iyo Perezida wa RDC agaragaza ubushake bwa politiki ndetse akaniyemeza gushyira mu bikorwa ibyemezo byashize n’amasezerano y’amahoro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa