skol
Kigali

Urwego rw’umutekano rwaje ku isonga mu bushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere bwa RGB

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB,rwamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi bwa munani bugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard’.

Iki cyegeranyo cyubakiye ku nkingi umunani ari zo, Iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, Umutekano, Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo.

Hari kandi Ireme ry’imitangire ya serivisi ndetse n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Iki cyegeranyo cya RGS gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko inkingi 6 kuri 8 zatsinze hejuru ya 80%.Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44 % yariho mu 2020. Iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08 % rivuye kuri 87,86 % umwaka ushize.

Ubushakashatsi ku gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda mu 2020 bwerekanye ko ubutabera, kugira amahirwe angana n’uburenganzira biri ku mpuzandengo ya 93.1%.

Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77 %, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

Ireme ry’imitangire ya serivisi niyo nkingi yazamutse cyane kuko ryagize amanota 81,86 % bivuye kuri 78,31 %. Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero cya 73,32%, naho iy’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65 % ivuye kuri 78,14 % umwaka ushize.

Inkingi y’imiyoborere y’ubukungu n’amasosiyete yashyizwe ku mwanya wa nyuma na 74.65%.

Umuhango wo kumurika ubu bushakahsatsi wabereye i Kigali ukaba witabiriwe n’abahagarariye ibigo bya Leta, abikorera, sosiyete sivile, ibigo by’ubushakashatsi n’iby’amashuri makuru ndetse n’ibigo by’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka butangazwa kugira ngo bufashe inzego zose gusuzuma uko imiyoyorere ihagaze mu Rwanda.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego nkuru z’igihugu...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego nkuru...
14 October 2021 0

Hongerewe amasaha yo gutaha hanakomorerwa ibikorwa bitandukanye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitirikuri uyu wa...
14 October 2021 0

Perezida Paul Kagame yahaye igisubizo abasaba ko Rusesabagina...

Perezida Paul Kagame yabwiye abasaba ko Paul Rusesabagina arekurwa ko u...
12 October 2021 0

U Rwanda rwashinje abadepite ba EU kwivanga mu butabera bwarwo

Umuvugizi guverinoma y’u Rwanda,Madame Yolande Makolo,mu butumwa yanyujije...
9 October 2021 0

Urwego rw’umutekano rwaje ku isonga mu bushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere...

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB,rwamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi...
8 October 2021 0

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#48: Byinshi kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko...

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#48 kiragaruka kuri Dr. Joseph SEBARENZI...
8 October 2021 0