USA: Biden yasinye itegeko ribuza ibikorwa bya leta guhagarara
Yanditswe: Sunday 22, Dec 2024

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Ukuboza 2024, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasinye itegeko ribuza ibikorwa bya leta guhagarara, rigena ingengo y’imali igomba gukoreshwa kugeza mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.
Ibi byaje nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje iri tegeko nyuma y’igihe ntarengwa cyari cyagenwe kubera kutavuga rumwe ku mushinga w’iri tegeko.
Imitwe yombi yatoye iri tegeko yirengagije zimwe mu ngingo zikomeye zasabwaga na Donald Trump watorewe kuba perezida w’Amerika zirebana n’iby’imyenda nk’uko inkuru dukesha VOA ivuga.
Iri tegeko rigena amafaranga guverinoma izakoresha kugeza mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha. Rizagena miliyari 100 z’amadolari agenewe imfashanyo y’ibiza na miliyari 10 z’inyunganizi ku bahinzi. Ntiryazamura urugero ntarengwa rw’umwenda wa leta.
Abasenateri 85 batoye umushinga w’iri tegeko mu gihe 11 banze kuwutora bityo uba uratambutse. Ni nyuma y’inshuro ebyiri zose binanirana ko uhita mu mutwe w’abadepite.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *