Prof. Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA, yanze kwitaba ubutumire bumusaba gusobanura amakosa yagaragaye mu micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo byacyo mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
Impamvu zatumye atitabira ubutumire bwa PAC ntizasobanuwe neza kuko byavuzwe ko yohererejwe ubutumire kuri ‘Email’ ntiyabusubiza.
Ubuyobozi bwa RCA buherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, bwitabye Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.
Bari bahamagajwe kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragaye mu mikoreshereze y’imari n’umutungo nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mu bitabye kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nzeri 2023, ntabwo harimo Prof Harelimana wayoboraga iki kigo kuva mu 2018 kugeza ku wa 28 Mutarama 2023, ubwo yirukanwaga ku nshingano ze azira ‘amakosa ashingiye ku miyoborere’.
Ku rundi ruhande ariko, ni we wari wahamagajwe nk’uyoboye iri tsinda aho yari kuba aherekejwe n’uwamusimbuye, Dr Patrice Mugenzi ndetse n’abandi bayobozi muri iki kigo barimo Pacifique Mugwaneza, wasigaye mu nshingano ubwo Prof Harelimana yirukanwaga.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti, yavuze ko bidakwiye ko umuntu yanga kwitabira ubutumire bwo kubazwa inshingano.
Ati “Nk’urwego twaramutumiye ndetse twakoresheje uburyo bwose bushoboka nanjye ubwanjye naramuhamagaye ejo ariko sinabasha kumufatisha kuri telefone ari nayo mpamvu namwandikiye.”
Niwenshuti yavuze ko bahise bafata umwanzuro w’uko abasigaye barimo umuyobozi mushya baza kwitaba PAC bagasobanura ibyagaragaye muri raporo.
Abadepite bagize PAC, bafashe iminota itanu yo kubiganiraho, bagaruka bafashe umwanzuro wo gukomeza kubariza mu ruhame ubuyobozi bwa RCA, imikoreshereze y’umutungo n’imari ya Leta.
Icyakora raporo iganirwaho ni iya 2021/22, yakozwe uriya ari umuyobozi w’urwego ari na yo mpamvu komisiyo yafashe icyemezo cyo kuzamuzana akabazwa byanze bikunze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *