“Uwakugabiye uramwitura"-Paul Kagame yasabye abanya Rubavu kuzirikana ibyo FPR yabakoreye
Yanditswe: Sunday 23, Jun 2024

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Rubavu, abwira Abanyamuryango ko FPR Inkotanyi yabagabiye, bityo na bo bakwiye kuyitura.
Kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yibukije abanya Rubavu ko hari igihe inka zigeze gucika mu Rwanda ariko FPR INKOTANYI irazigarura ndetse igabira benshi muri gahunda ya Girinka.
Yagize ati “FPR ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Murabizi, inka mu Kinyarwanda ijyanye n’urukundo, ariko icya mbere burya ijyanye n’amajyambere. Ukugabira aba agukunda. Ukugabiye, aba akwifurije gutera imbere. Ni cyo kimenyetso kiri mu nka, mu muco w’Abanyarwanda. Murabizi rero hari imyaka yashize, inka bari baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura, iratugabira twese.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yibukije abateraniye muri iki gikorwa ko mu muco nyarwanda, uwagabiwe inka aba afite inshingano yo kwitura uwamugabiye. Yabamenyesheje ko ari cyo basabwa mu gihe cy’amatora.
Ati “Uwakugabiye uramwitura. Kwitura ni ugusubiza urukundo uwakugabiye aba yaguhaye, ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kugabirwa. Bityo rero, iki gikorwa turi kujyamo cyangwa twatangiye ejo, ari abadepite batweretse ejo, ari umukandida ku mwanya w’Igihugu ubwo hazaba harimo kwitura FPR.”
Kagame yahamagaye abahagarariye imitwe ya politiki yashyigikiye umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, arabashimira. Yashimangiye ko ari ikimenyetso cy’ubumwe, demokarasi n’amajyambere.
Ati “Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa ngo Abanyarwanda babyemere, hatarimo ibyo bitatu. Ni byo duharanira, ni byo tugamije, ni byo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru. Rero itariki 15 z’ukwezi gutaha, tuzaba dutora ubumwe, demokarasi n’amajyambere. Ariko ikindi kijyana n’ibyo, cya ngombwa ni ibikorwa biduha ibyo ngibyo dushaka. Naho wicaye ukabiririmba gusa, ukabivuga mu mvugo gusa, udakora ibibiguha, ntacyo wageraho.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ati “FPR rero n’abo dufatanyije, dukangurira n’Abanyarwanda bose, baba abo mu gihugu, abari hanze ni ibikorwa, kubana, gutera imbere ntawe dusize inyuma. Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi, twarabirenze. Buri Munyarwanda wese ndetse n’utari Umunyarwanda ariko uri mu Rwanda, bigomba kumugeraho ko turi hamwe, ko turi kumwe, kandi ko dukora kugira ngo ibyo byose tubigeraho.”
Abaturage ibihumbi bo mu Karere ka Rubavu kubera urukundo bakunda umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame baraye bagenda bajya aho aza kwiyamamariza mu Murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024.
Abaturage bavuye mu mirenge itandukanye kuva saa saba z’ijoro bateraniye mu Gisa Aho Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024. Ni nyuma y’uko yatangiriye i Busogo mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *