skol
fortebet

Vincent Lurquin uherutse kwirukanwa mu Rwanda azira gushaka kunganira Rusesabagina yishe amategeko yahakanye ibyo ashinjwa

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, aravuga ko yirukanwe mu gihugu ku mpamvu z’icyo yise "urwiyerurutso".
Maître Vincent Lurquin, w’ubwenegihugu bw’Ububiligi, yakuwe mu Rwanda igitaraganya na polisi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ashinjwa gukorera mu gihugu nta burenganzira bwo gukora afite.
Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga ko uyu munyamategeko yari afite uruhushya rwemerera abantu kwinjira mu kindi gihugu, bita ’visa’ mu ndimi z’amahanga, (...)

Sponsored Ad

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, aravuga ko yirukanwe mu gihugu ku mpamvu z’icyo yise "urwiyerurutso".

Maître Vincent Lurquin, w’ubwenegihugu bw’Ububiligi, yakuwe mu Rwanda igitaraganya na polisi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ashinjwa gukorera mu gihugu nta burenganzira bwo gukora afite.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga ko uyu munyamategeko yari afite uruhushya rwemerera abantu kwinjira mu kindi gihugu, bita ’visa’ mu ndimi z’amahanga, rwo gusura gusa.

Ariko we, nkuko bivugwa n’u Rwanda, yabirenzeho ajya mu rukiko yambaye n’umwambaro uranga abanyamategeko, bita ’toge’ mu Gifaransa

Ariko Lurquin we arabihakana, akavuga ko atagiye mu rukiko agamije kuburana, kandi ko ngo anabifitiye gihamya.

Yongeraho ko ngo yahaswe ibibazo na polisi mu gihe cy’amasaha 12 kandi atemerewe kuba ari kumwe n’umunyamategeko we umwunganira.

BBC Gahuzamiryango yavuganye na Bwana Lurquin,avuga ko nta tegeko yishe ndetse ngo ibyo aregwa ari ibirego bisekeje.

Ati "Ku ruhande rumwe ni dosiye y’u Rwanda ku rundi ni dosiye y’Ububiligi mfitemo uruhare.Nagiye kumureba m’Ukwakira sinabasha kumubona ahubwo bahitamo kunyirukana bashingiye ku bintu bitari byo.Rwose n’Uburenganzira bwa Bwana Rusesabagina bwo kunganirwa bwirukanwe.

Uyu mugabo yavuze ko bisekeje kuba yarashinjwe ko yagiye mu rukiko kunganira Rusesabagina atabyemerewe.

Ati “Igihe nazaga nababwiye uwo ndiwe ko nje kureba Bwana Rusesabagina,ko nzajya muri gereza mu rwego rw’akazi kanjye nk’umwunganizi mu mategeko.Nabasabye kwishyura amafaranga ya Visa barambwira ngo niba utazarenza amezi 3 ntabwo ari ngombwa.

Kubera ko nari maze iminsi njya mu Rwanda,ibijyanye na VISA byanyuraga mu nzira zimwe.Ku bijyanye n’uko nagiye mu rukiko rw’ikirenga,ntabwo nagiyeyo nk’umwunganizi mu mategeko.Najyanye na Gatera Gashabana,umunyarwanda wemerewe kunganira Rusesabagina.Rero ngo iyo ugiye imbere y’urukiko rw’ikirenga icyubahiro ku bacamanza gisaba ko iyo uri umwunganizi mu mategeko uba ugomba kwambara umwenda w’abunganizi,rwose nta ruhare nabigizemo kandi mfite gihamya cyasinyweho n’abacamanza 3 bo mu rukiko rw’ikirenga ko umwunganizi wa Rusesabagina wari imbere y’inteko ari umwe.

Njye nari muri rubanda ariko y’abantu bake kuko twari abantu 3.Nta kosa nakoze kubera ko amategeko avuga ko iyo ugiye mu rukiko nk’umwavoka utajyana imyenda yo kwirukankana ahubwo ushyiramo umwenda w’abunganizi….Ikibabaje nuko ntabonye Rusesabagina.Nta tegeko nishe kuko iyo mbikora nari kwemeranya na leta...."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa