skol
fortebet

Waba umukire waba umukene, irinde ubutindi n’uburiganya- Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagaragaje ko gushima bidakwiye gukorwa gusa nta mpamvu ifatika y’icyo kwishimira ihari cyangwa hari icyakugwiriye utazi n’aho cyavuye cyangwa utakoreye.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yagarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana, "Thanksgiving Prayer Breakfast", yabereye muri Kigali Convention Centre, kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nzeri 2024.

Perezida Kagame yashimiye Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, wateguye umwanya wo gushima Imana ku bw’amatora aherutse kuba mu Rwanda.

Yagize ati “Byagenze neza, uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe, bituma n’abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi babonaga bitagenda neza, ubwo ni yo mpamvu batangara.”

Yashimangiye ko nubwo hari ibyo kwishimira ariko bidakwiye kuba umuhango gusa ahubwo ubikora akwiye kuba afite icyo ashimira kandi afitemo uruhare.

Yakomeje ati “Si ugushima gusa ngo ikikugwiriye, utari uzi n’aho kivuye cyangwa utakoreye ngo urashima. N’ibyo wakoreye, washyizemo imbaraga bikagira umusaruro uvamo urashima, ni byo.’’

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko gushima bikwiye no kujyana no kunyurwa.

Ati “Kunyurwa ni ukuvuga ngo byujuje ibyangombwa byose watekerezaga cyangwa wifuzaga ku kintu runaka. Ese n’abakire, iyo ufite umutungo ariko muri uwo mutungo uranyuzwe? Umutungo uguhaye ubuzima bwiza, bitari ukuba ufite ikintu cyose ukeneye ariko n’umutima muri wowe, uranyuzwe? Ni icyo ubereye, ni icyo washakaga, ni cyo ugezeho?’’

Yibukije ko politiki nziza ari iyubaka ibifitiye umuturage akamaro ndetse ikamufasha kwiteza imbere, yibutsa ko ari ingenzi kugira umutima unyuzwe.

Ati “Ubukene ni ukuba udafite ibintu ukeneye by’ibanze ariko ukabyemera uko bimeze ukaba ushakisha uko ubivamo. Ubutindi ni ukuba ubirimo, ukabigiramo n’umutima mubi, wabaye umutindi n’ubwo bukene ntuzabuvamo. N’abakire baba abatindi. Ni ukuvuga ngo bwa bukire ntacyo bumumariye.’’

“Mu mico yacu rero iteka, mu byo dukora ibyo ari byo byose, tujye twirinda ubutindi, uburiganya. Waba umukire waba umukene, irinde ubutindi n’uburiganya.”

Amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana yitabiriwe n’abasaga 600 barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abo mu nganda ndangamuco ndetse n’abikorera.

Yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze ndetse no kuyiragiza manda nshya u Rwanda rwinjiyemo. Yakozwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Akamaro k’umuco wo gushima ku Gihugu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa