skol
fortebet

Abakoresha umuhanda Giporoso-Masaka bahuraga n’umuvundo w’imodoka bigiye gukemuka

Yanditswe: Friday 03, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka uzatangira kuvugururwa muri Mata 2025, kandi ko uzashyirwaho igice cyo hejuru (flyover) mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yasobanuriye New Times ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10 uzagurwa, ugabanywemo ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

Munyampenda yatangaje ko umuhanda wo hejuru uzaba ureshya na kilometero 1,2 uzava kuri Prince House ugere ku Cya Mitsingi mu karere ka Gasabo, na wo uzagabwamo ibice bine nk’uko bizaba bimeze ku wo munsi yawo.

Yasobanuye ko hakomeje inzira iganisha ku guha isoko rwiyemezamirimo uzavugurura uyu muhanda kandi ko ingengo y’imari uyu mushinga uzatwara izamenyekana mu gihe isoko rizaba ryamaze gutangwa.

Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini. Muri Kamena 2019, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8 z’Amadolari yo kwifashisha mu kuwushyira mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa