skol
fortebet

Abakoresha umupaka w’u Rwanda na RDC bazoroherezwa kwambuka nk’uko byahoze

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mupaka munini uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yakiriye mugenzi we w’Umujyi wa Goma, Makosa François basura ibikorwa by’iterambere biri mu Mujyi wa Gisenyi.

Sponsored Ad

Ku mupaka munini uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yakiriye mugenzi we w’Umujyi wa Goma, Makosa François basura ibikorwa by’iterambere biri mu Mujyi wa Gisenyi.

Nyuma baritabira inama y’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza ibi bihugu byombi .
Ubusanzwe mbere ya Covid-19 abambuka imipaka yombi ihuza Rubavu na Goma bageraga ku bihumbi 70 ku munsi bakora ubucuruzi butandukanye ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yatumye badakomeza kwambuka nk’uko byari bisanzwe ubu bagera ku 14.500.

Abaturage batuye mu Mijyi ya Rubavu na Goma bagaragaza inzitizi ziri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka zikwiye gukemurwa, imipaka igakora amasaha yose ndetse n’abaturage bakambuka bakoresheje indangamuntu cyangwa ‘jeton’.

Ubuyobozi ku mpande zombi butangaza ko ibi bibazo biteganyijwe ko bizaganirwaho mu biganiro by’iminsi itatu bizabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi, Makosa Kabeya François mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu agana i Kigali yatangaje ko ibi bibazo biteganyijwe kuganirwaho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildefonse, yavuze ko muri ibyo biganiro hashobora kuvamo imyanzuro myiza ikuraho inzitizi zibangamiye ubucuruzi ku mipaka kuko bizaba birimo n’intumwa zizaba zivuye i Kinshasa.
Yakomeje avuga ko ibiganiro bagiyemo ku mpande zombi bizamara iminsi itatu ari ho hazavamo umwanzuro urebana no kunoza ubuhahirane ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa