skol
fortebet

Abanya Uganda bakunze ishuri ryigisha gutunganya amashusho ryo mu Rwanda

Yanditswe: Friday 31, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo muri Uganda biga ibijyanye no gutunganya amashusho muri Elite Training Academy bishimiye uburyo ishuri rya IBTC FILM SCHOOL rikorera mu Rwanda ryigisha aya masomo bituma baza kurisura kuri uyu wa 31 Mutarama 2025.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri basaga 10 basabye gusura iri shuri nyuma yo kubona ibyo rikora ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku rubuga rwaryo rwa Internet.

Umuyobozi wa IBTC FILM SCHOOL, Uwizeyimana Jilly Claude yabwiye UMURYANGO.RW,yavuze ko aba banyeshuri baje kureba ibyo babigiraho bakazamura ubumenyi.

Ati: Baratubonye ibyo dukora ku rubuga rwacu,uwa mbere araza arasura ariko basaba ko bazadusura bakatwigiraho.Numva nk’abantu bamaze kuba ibigugu numva ko twabakira kandi hari ibyo twabafasha kuko kuba umaze imyaka 13 uri ku isoko ufasha abantu,uba warahanganye n’imbogamizi nyinshi.”

Ushinzwe Iyamamazabikorwa [Marketing] muri IBTC,Kambanda Aimable we yavuze ko aba banyeshuri bo muri Uganda basabye urugendoshuri bagahura n’abanyeshuri n’abarimu ba IBTC FILM SCHOOL kugira ngo babigireho.

Yavuze ko uru rugendoshuri rw’aba banya Uganda rumara umunsi umwe kandi bizabafasha kugira ibyo bunguka mu myigire yabo.

Ikigo cya Elite Training Academy nacyo cyigisha ibijyanye no gutunganya amashusho n’amafoto nkuko iki kigo cya IBTC FILM SCHOOL.

Yavuze ko icyo bunguka muri uru rugendo ari inshuti.Ati “Turungukamo cyane inshuti.Buriya Iyo ubonye umuntu uri mu mwuga nk’uwawe mubasha guhana ubumenyi.Buriya abantu bose barakenerana.Nibo bigisha Videography natwe tukayigisha,ibi bintu birahinduka buri gihe,bashobora kugira akantu gashya batwigiraho bakatubwira.Natwe dushobora kunguka akantu gashya tukababwira.Ni mu rwego rw’ubufatanye.”

Umuyobozi wa Elite Training Academy,Ian Mugisha yashimiye IBTC Film School uko babakiriye ndetse yemeza ko bungukiye byinshi muri uri rugendoshuri.

Kuva mu mwaka wa 2012 Ishuri rya IBTC Film School ritanga amasomo ajyanye no gutunganya filimi n’amashusho ,gufotora ndetse n’ibindi aho kuri ubu rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 1029.

Iri shuri ryishimira ko abagera kuri 80 ku ijana mu barinyuzemo bikorera ndetse abandi bangana na gatandatu ku ijana bakaba barabonye akazi mu bigo bitandukanye.

Kubaho kwa IBTC Film School byatumye bamwe mu baryizemo bafungura andi mashuri ameze nkaryo nka KFTV,KIAC,Bright Academy n’ibindi.Hari kandi ibigo byinshi byabonye abakozi beza bibifashijwemo na IBTC Film School.
Ibijyanye n’iri shuri byose biboneka kuri www.ibtcfilmschool.ac.rw





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa