skol
fortebet

Abanyarwanda babangamiwe no kubwirwa ko umuceri wo muri Congo iyo urenze ikilo kimwe utakaza ubuziranenge

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Aba baturage bari bavuye guhinga muri Congo, ifoto yafashwe tariki 25 Kanama 2017
Abanyarwanda baturanye n’ igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bavuga ko ubuyobvozi bwababujije kwinjiza mu Rwanda umuceri wo muri Congo urenze ikilo kimwe kuko uba udafite ubuziranenge.
Iyo ugeze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uri mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama, uhahurira n’ urujya n’ uruza rw’ abavuga Ikinyarwanda n’ abavuga Igiswahili kivanze n’ igifaransa.
Abanyarwanda baturiye (...)

Sponsored Ad

Aba baturage bari bavuye guhinga muri Congo, ifoto yafashwe tariki 25 Kanama 2017

Abanyarwanda baturanye n’ igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bavuga ko ubuyobvozi bwababujije kwinjiza mu Rwanda umuceri wo muri Congo urenze ikilo kimwe kuko uba udafite ubuziranenge.

Iyo ugeze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uri mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama, uhahurira n’ urujya n’ uruza rw’ abavuga Ikinyarwanda n’ abavuga Igiswahili kivanze n’ igifaransa.

Abanyarwanda baturiye uyu mupaka bemerewe kwambuka bakajya muri Congo berekanye irangamuntu gusa. Ibi siko bimeze ku munyarwanda utahaturiye kuko we yemererwa kwambuka ari uko yerekanye Laissez Passer atayerekana agasubizwa inyuma.

Ubwo Umuryango wageraga kuri uyu mupaka ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017, mu masaha ya sita z’ amanywa, hari Abanyarwanda binjiraga kuri uyu mupaka bava muri Congo n’ abandi baturage basokaga mu Rwanda bajya muri Congo bafite amasuka bigaragara ko bari bahinguye mu Rwanda.

Nubwo hagaragara uru rujya n’ uruza hagati y’ Abanyekongo n’ Abanyarwanda ngo abo kuruhande rw’ u Rwanda bababazwa nuko ubuyobozi bubabuza kwinjiza mu Rwanda umuceri urenze ikilo kimwe.

Umwe muribo yagize ati “Twebwe ikibazo dufite hano ku mupaka ni uko tujya muri Congo tugahaha umuceri twawugeza hano ku mupaka bakatubuza kuwinjiza ngo ntabwo twemerewe kwinjirana umuceri urenze ikilo kimwe”

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwababwiye ko umuceri urenze ikilo kimwe uba udafite ubuziranenge, bakibaza ukuntu ikilo kimwe kigira ubuziranenge hanyuma umuceri waba ibili bibiri kuzamura ntugire ubuziranenge.

Umuturage ati “Baratubwire ngo umuceri wo muri Congo ntabwo wujuje ubuziranenge, turagira ngo muzatubarize abayobozi ukuntu umuceri ikilo kimwe ugira ubuziranenge waba ibilo bibiri kuzamura ngo nta buziranenge ufite?”

Abaturage bose baganiriye n’ itangazamakuru bifuje ko amazina yabo atatangazwa mu itangazamakuru.

Nubwo aba baturage bavuga ko amabwiriza yo kutinjiza umuceri urenze ikilo bayahawe n’ ubuyobozi bw’ umurenge bubabwira ko ari amabwiriza yaturutse hejuru, Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi Halerimana Fredrick yatangaje ko iki kibazo nta cyo akiziho.

Yagize ati “Ikibazo ntabwo twari tukizi, ariko wenda niba hari umuturage wabagejejeho ikibazo wasanga gihari tugiye gukurikirana tumenye imiterere yacyo”

Meya Halerimana yavuze ko hari igihe umucuruzi ashobora gukoresha uburyo bwo gukwepa imisoro agafata ibiro 50 akabisaranganya abaturage bagiye kwinjira kumupaka, bamara kwinjira bakabimusubiza akagenda agacuruza. Uyu muyobozi yirinze kuvuga niba uru rugero arirwo rutuma aba baturage babuzwa kwinjiza umuceri urenze ikilo kimwe.

Bugarama ni kamwe mu duce tw’ u Rwanda tweza umuceri mwinshi. Kuki bajya kuwuhahira hanze? Umuturage yagize ati “tweza umuceri mwinshi nibyo ariko ntabwo twemererwa kuwurya, turategereza iyo agronome ataratugenera umuceri wo kurya tujya guhahira muri congo kuko uwaho urahendutse. Nonese wakwicwa n’ inzara?”

Ubwo twari kuri uyu mupaka twifuje kuvugana n’ abakozi bashinzwe abinjira n’ abasohoka barabyanga ndetse batubuza no kugira undi muturage tuvugishiriza mu mbago z’ umupaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa