skol

Abasura pariki z’igihugu bikubye gatandatu

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko Pariki y’Igihugu y’Akagera ari yo iza ku isonga mu gusurwa cyane mu gihugu kuva mu myaka 20 ishize.

Ni imibare ikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Statistical Yearbook yasohowe na NISR mu mpera z’Ukuboza 2025.

Igaragaza ko muri rusange Pariki y’Igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga n’iya Nyungwe zongereye cyane umubare w’abazisura kuko bikubye inshuro zirenga esheshatu kuva mu myaka 20 ishize.

Igaragaza ko mu 2005 Pariki y’Igihugu y’Akagera ari yo yari iyoboye izindi mu gusurwa cyane kuko abayisuye bagize ijanisha rya 47%, mu gihe iy’Ibirunga ari 44% naho Nyungwe iza mu mwanya wa gatatu na 10%.

Umubare w’abasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera wavuye ku 11.239 mu 2005 ugera ku 67.661 mu 2024.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo ikurikiraho, aho kuva mu 2005 kugeza mu 2024 abayisuye biyongereye bava ku 10.495 bagera ku 53.197 mu 2024, naho Pariki y’Igihugu ya Nyungwe muri icyo gihe abayisuye bavuye ku 2.386 bagera ku 29.667.

Mu 2005, izo Pariki z’igihugu eshatu zasuwe n’abantu bose hamwe 24.120.

Gusa uwo mubare wagiye uzamuka aho mu 2006 wageze ku 30.816 naho mu 2007 ugera ku 38.305.

Mu 2008 warazamutse ugera ku 43.083, ariko mu 2009 uwo mubare uragabanuka, abasuye izo pariki zose basubira ku 38.450 muri uwo mwaka.

Bigeze mu 2010 imibare yongeye kuzamuka igera ku 45.307 muri uwo mwaka, ariko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo yari iri imbere igize ijanisha rya 52% by’abazisuye bose.

Mu 2013 Pariki y’Akagera yongeye kwisubiza umwanya wa mbere igira ijanisha rya 48% ry’abasuye izo pariki eshatu bose, mu gihe iy’Ibirunga yari 41% naho Nyungwe ari 11%.

Mu 2014 umubare w’abasura izo pariki wari ugeze ku 67.871, ukomeza kuzamuka mu 2015 ugera ku 72.790, naho mu 2016 ugera ku 88.184, bijyanye n’ingamba zo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibikorwaremezo bijyana na bwo.

Mu 2018, pariki z’Igihugu z’u Rwanda zasuwe n’abantu 98.678, mu 2019 baba 111.136, ariko ingaruka za Covid-19 zituma mu 2020 bagabanyuka basubira ku 36.019, ariko byageze mu 2022 ibintu bisubira mu buryo bagera ku 107.976.

Mu 2023 umubare w’abasura Pariki z’Igihugu wakomeje kuzamuka ugera ku 135.869, mu 2024 na bwo biba uko ugera ku bantu 150.525 bazisuye.

Muri iyo mibare yo mu 2024, NISR igaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera yakomeje kuba ku isonga, isurwa na 45% by’abasuye pariki zose, ikurikirwa n’iy’Ibirunga yasuwe na 35%, naho iya Nyungwe igasurwa na 20% by’abasuye bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa