Abikorera mu Rwanda bazakomeza gufashwa na leta guhangana n’ingaruka za COVID
Yanditswe: Monday 27, Feb 2023
Leta y’u Rwanda iravuga ko igiye kongerera igihe gahunda yo gufasha abikorera kwivana mu ngaruka z’ubukungu zatewe n’icyorezo cya Covid19, nkuko byemejwe na minisitiri w’intebe ubwo yari mu nama y’umushyikirano yateranye ku nshuro yawo ya 18.

Dr Edourd Ngirente, ukuriye guverinoma y’u Rwanda asobanura ko bagiye kongerera igihe iyi gahunda, ikongererwa indi myaka 2 mu rwego rwo gufasha urwego rw’abikorera kwivana mu ngaruka batewe n’icyorezo cya Covid19.
Iyi gahunda kandi igamije kongerera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu no kugabanya umubare w’ibitumizwa hanze y’igihugu.
Ni gahunda yibanda cyane mu rwego rw’inganda n’ubwubatsi.
Yibanda cyane mu ishoramari ryo gutunganya ibikomoka ku buhinzi, mu rwego rwo kongerera agaciro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’abanyenganda bakora ibikoresho by’isuku n’amasabune.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2020, ikaba yari kurangirana n’umwaka ushize, ariko amakuru mashya avuga ko bayongereye indi myaka 2.
Gahunda imaze kwitabirwa n’ibikorwa by’ishoramari birenga 100, bikaba bibarirwa agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika.
Iteganijwe ko izatanga akazi gashya ku barenga ibihumbi 36.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *