skol

Amerika yongereye 250$ ku mafaranga yakwa abajyayo barimo Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025

featured-image

Abantu batandukanye basura Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye kujya basabwa kwishyura 250$ (igihe bemerewe Visa) yiyongera ku giciro gisanzwe cya Visa bitewe n’iyo ushaka.

Iki cyemezo ni kimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko Perezida Donald Trump yashyizeho umukono ku wa 4 Nyakanga 2025.

Aya mafaranga yiswe ’Visa integrity fee’ azajya acibwa abahawe Visa y’ubukerarugendo n’ubucuruzi (B 1/B 2), iyo kwiga (F/M) iy’amahugurwa (J) ndetse n’iyo gukora.

’Visa integrity fee’ ni amafaranga yashyizweho mu rwego rwo guca amanyanga yakorwaga ku bahawe Visa ya Amerika arimo gutinda kuva mu gihugu n’ibindi.

Amategeko agena ko uwayishuye azajya ayasubizwa nyuma yo kubahiriza ibisabwa birimo kutarenza iminsi yemerewe kuguma muri Amerika, kudakora akazi atakiye uburenganzira, kujya muri Amerika ku gihe yavuze ndetse n’ibindi.

Icyakora abasesenguzi mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga bavuga ko gusubizwa ayo mafaranga bizajya bigorana kubera amananiza yashyizwe mu mabwiriza ndetse hakaba nta n’uburyo buhari bugena uko abantu bazajya bayasubizwa.

Azajya yishyurwa n’umuntu wemerewe Visa. Ntareba abantu batajya basabwa Visa mbere y’uko binjira muri Amerika.

Aya mafaranga azajya yiyongera ku kiguzi cyari gisanzwe cya Visa. Biteganyijwe ko azatangira kwishyuzwa ku wa 1 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa