skol
fortebet

Bisate Lodge iyoboye izindi Hoteli muri Afurika mu kugira ubwiza buhebuje [URUTONDE]

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na Travel + Leisure bwemeje ko abafana bayo batoye ko Bisate Lodge iri ku mwanya wa mbere mu icumi nziza muri Afurika.
Iyi hoteli [lodge] yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije iri mu Rwanda mu Kinigi, yabaye iya mbere itsinze izo muri Kenya na Tanzania.
Ku basomyi ba Travel + Leisure, amacumbi meza ya safari muri Afrika ntabwo byanze bikunze arangwa n’ibintu gakondo gusa - nubwo benshi muribo batoye izimeze gutyo.
Iki kinyamakuru gikora ubushakashatsi (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na Travel + Leisure bwemeje ko abafana bayo batoye ko Bisate Lodge iri ku mwanya wa mbere mu icumi nziza muri Afurika.

Iyi hoteli [lodge] yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije iri mu Rwanda mu Kinigi, yabaye iya mbere itsinze izo muri Kenya na Tanzania.

Ku basomyi ba Travel + Leisure, amacumbi meza ya safari muri Afrika ntabwo byanze bikunze arangwa n’ibintu gakondo gusa - nubwo benshi muribo batoye izimeze gutyo.

Iki kinyamakuru gikora ubushakashatsi ngarukamwaka kibaza abasomyi bacyo bakunda gutembera kubabwira hoteli nziza cyane,amacumbi yihariye,imijyi,ibirwa n’ubwato bwiza cyane babonye.

Uyu mwaka urutonde rwiakozwe ku mahoteli meza atagendera ku bintu gakomdo aho Bisate Lodge yaje ku mwanya wa mbere.Usibye Bisate ku isonga, hari indi hoteli yo mu Rwanda, One&Only Nyungwe House (No. 3)ikurura abantu kubera ukuntu ituranye n’inyamaswa nka Chimpanze,inyoni, n’igihingwa cy’icyayi. "

Bisate Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safari mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yubatse mu ishusho imeze nk’inzu za kera mu Rwanda, iho ikikijwe n’ibyatsi mu mpande zose.

Isurwa cyane n’abari mu rugendo rwo gusura ingagi kuko aho iri ari hafi y’aho ziboneka. Abayigenderera baba bafite n’amahirwe yo kuryoherwa n’ubwiza bw’u Rwanda burira imisozi, bareba inkende n’ibindi bitandukanye.

Usibye ubwiza bwayo, kugira ngo ishyirwe ku mwanya wa mbere ni uko yashimwe kubera uburyo abakozi bayo bakira neza abakiliya, serivisi zayo, amafunguro meza n’ibindi.

Bisate Eco Lodge yatashywe tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ifite ibyumba bitandatu biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

Reba Urutonde rwa Hoteli 10[Top 10 Best Safari Lodges in Africa:

1.Bisate Lodge, Volcanoes National Park, Rwanda
2.Gibb’s Farm, Karatu, Tanzania
3. One&Only Nyungwe House, Nyungwe Forest National Park, Rwanda
4.Ngorongoro Crater Lodge, Ngorongoro Conservation Area, Tanzania
5. Angama Mara, Masai Mara National Reserve, Kenya
6.Bateleur Camp, Masai Mara National Reserve, Kenya
7.Serengeti, Serengeti National Park, Tanzania
8.Ngala Safari Lodge, Kruger National Park Area, South Africa
9. Lion Sands Game Reserve, Sabi Sand Game Reserve, South Africa
10. Bwindi Lodge, Bwindi Impenetrable Forest, Uganda

Ibitekerezo

  • Kuraramo gusa 1400000 eh!!!!Ni batari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa