BNR yasoje igerageza ry’ibanze ku ikoreshwa ry’ifaranga koranabuhanga mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yasoje ibikorwa byo kugerageza ikoreshwa ry’ifaranga koranabuhanga mu Rwanda, yakoreye ku matsinda mato y’abantu bafite aho bahuriye n’urwego rw’imari n’ikoranabuhanga.
Muri Kanama 2025 nibwo BNR yatangaje ko yinjiye muri iki cyiciro cyo kugerageza iri faranga no kwakira ibitekerezo by’abari mu rwego rw’imari, bijyanye n’uko iri faranga rikwiriye gukoreshwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko iri gerageza ryarangiye, hari gukorwa raporo igaragaza ibyarivuyemo.
Ati: “Igerageza twararisoje, ubu tugeze ku musozo wo kuba twatanga raporo ariko hari ibikinozwa n’abandi bafatanyabikorwa yaba Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yaba urwego rw’abikorera.”
Iri gerageza ryari rigamije kumva imiterere y’ifaranga ry’ikoranabuhanga, amategeko arigenga, umutekano w’ikoranabuhanga ryaryo ndetse n’ihuzanzira ry’ubundi buryo bwo kwishyurana busanzwe buhari.
Iki cyiciro kizafasha BNR kureba ibikwiriye kunozwa mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma ku ikoreshwa ry’iri faranga, kubona uburyo butandukanye iri faranga rishobora gukoreshwamo binyuze mu bitekerezo byatanzwe n’abahanga no gushyiraho ingamba zizatuma hatagira usigara inyuma muri uru rugendo rushya ruganisha ku ifaranga ry’ikoranabuhanga.
Hakuziyaremye Soraya yakomeje avuga ko mu bindi byiciro iri faranga rishobora kwinjiramo mu bihe biri imbere, ari ukugerageza kurikoresha mu kwishyurana n’ibihugu by’amahanga, cyane ko byagaragaye ko ari ho rifite akamaro cyane.
Ati: “Inyungu imwe twabonye muri iri faranga koranabuhanga ni uko ikiguzi cyo kwishyurana mu bihugu bitandukanye, umuntu akoresheje ifaranga koranabuhanga gishobora kujya hasi.”
“Aho rero iyi myiteguro turimo igendanye n’indi myiteguro no mu bindi bihugu duhahirana birimo kudufasha kuko tugenda tuganira nabyo kugira ngo turebe niba iryo gerageza tuzakora bashobora kudufasha tugakorana nabo kugira ngo turebe niba twakwishyurana turi hano n’ibyo bihugu by’i Burayi birimo kugerageza Amayero y’Ikoranabuhanga, ibihugu byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nabyo byatangiye iryo gerageza kandi ni ibihugu duhahirana cyane, u Bushinwa nabwo bwatangije iryo gerageza.”
Mu 2023 nibwo BNR yatangiye inyigo yo kureba uburyo mu Rwanda hatangira gukoreshwa ifaranga ry’ikoranabuhanga ariko rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu, rizwi nka ‘Central Bank Digital Currency’.
Inyigo y’ibanze yari igamije kureba icyo iri faranga ryamarira Abanyarwanda, uko ryakoreshwa bigendanye n’ubundi buryo busanzwe mu Rwanda nk’amabanki, mobile money ndetse niba ari ngombwa kurikoresha.
Iki cyiciro cy’ibanze cyarangiye bigaragaye ko ari ngombwa gukoresha iri faranga, kuko hari byinshi ryakemura.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko basoje igerageza ry’ibanze ku ikoreshwa ry’ifaranga koranabuhanga mu Rwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *