skol

Depite Mussa Fazil Harerimana asanga hari amahirwe urubyiruko rw’ubu rufite bo batagize

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko kuba uyu munsi mu nzego z’ubuyobozi za leta higanjemo abakiri bato, ari amahirwe bakesha ubuyobozi bwiza bo bitigeze babona.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana azwi cyane mu ruhando rwa politiki mu Rwanda, nk’umusivili wamaze imyaka 10 ayobora Minisiteri y’Umutekano. Mu myaka ishize yumvikanye cyane ubwo yashyigikiraga kandidatire ya Perezida Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, akamwita ‘Baba wa Taifa’.

Mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu, Harerimana, yavuze ko kuba urubyiruko rwinshi rw’u Rwanda ruri kwisanga mu buyobozi muri ibi bihe ari intambwe ikwiye kwishimirwa.

Ati “Icya mbere birashimishije. Turabona ko inyuma yacu hari abantu bafite indagizo bari gukora neza, bazazungura iki gihugu mu gihe abari kukiyobora bashaje.”

Yavuze ko aya ari amahirwe abo mu bihe bye batigeze babona. Ati “Batandukanye natwe. Twebwe twazunguye ababi; abicanyi, bafite ivangura, abadatekereza amashuri kuri buri wese, abadatekereza amavuriro kuri buri wese, abadatekereza ko ikoranabuhanga rishobora kuzabaho ngo barizane mu gihugu, abadatekereza ko imikino ishobora gukiza Abanyarwanda.”

Harerimana yavuze ko nubwo mu bihe by’ubuto batigeze bagira ayo mahirwe haje umuyobozi ukwiye, agahindura byinshi.

Ati “Twagize amahirwe tubona umuyobozi uvuga uti nubwo byaducitse, ntitubirekere abandi ahubwo natwe tubigemo.”

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi muri politiki y’u Rwanda, yavuze ko urubyiruko rwa none rufite icyitegererezo.

Ati “Bafite icyo beheraho ahubwo ni babisigasire. Perezida wa Repubulika ntahwema kubagenera impanuro. Ibyo bivuze ko aba ateguye ejo heza, nimwe bo kubyakira, mukagerageza gushyira mu bikorwa ibyo mwumvise.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda rufite urubyiruko rwiza rugira uruhare muri byinshi birimo n’iterambere, ariko hari n’abatandukira.

Ati “Hari abagomba guhozwaho ijisho kuko batera intambwe imwe mu buyobe n’indi mu nzira nzima, ukavuga uti reka tubagarure batayoba. Iyo ni yo ntambara ihoraho tugomba kurwanana kugira ngo hatagira ibishuko bibatwara.”

Sheikh Mussa Fazil Harerimana ni umunyapolitiki ubimazemo igihe. Yabaye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, aba na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.

Kuri ubu ni Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi [PDI].

Harerimana yavuze ko nubwo mu bihe by’ubuto batigeze bagira amahirwe urubyiruko rw’ubu rufite haje umuyobozi ukwiye, ahindura byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa